Ibi birori bya Kitenge Dress Code Dinner byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali, aho abari bitabiriye bari bambaye imyenda idoderwa mu Rwanda y'ibitenge, minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba akaba yari yitabiriye iki gikorwa.
Abahanzi b'imideli batandukanye berekanye ibyo babashije kugeraho ndetse banagaragaza ingufu bashyira mu byo bakora ngo bateze imbere imyambaro ikorerwa mu Rwanda. ibi kandi byaherekejwe no kwerekana imideli itandukanye yahangiwe mu Rwanda.
Herekanwe imideli ikorerwa mu Rwanda
Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko ibikorwa bimaze kugerwaho muri gahunda ya Made in Rwanda bishimishije ndetse urubyiruko rukaba rushobora kwihangiramo imirimo ndetse bikaba bizanakurura abashoramari kuzana inganda mu Rwanda kuko hari ibikoresho bikoreshwa ariko byatumijwe hanze y'igihugu.
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba yari yitabiriye ibi birori byo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda
Ibi birori byari byarateguwe na Business Magazine bikaba byari bigamije kwerekana imideli ikorerwa mu Rwanda ndetse hakaba hari ikizere ko mu minsi iri imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda izagenda igabanyuka igiciro abanyarwanda bakibagirwa caguwa.
Uko ibirori byagenze mu mafoto:
Uyu musore niwe wari uyoboye ibirori
Umuyobozi wa Business Magazine yateguye ibi birori
Abacuruza ibintu bitandukanye bikorerwa mu Rwanda bari bahari
Umwe mu bahanga imideli atanga ubuhamya bw'uko yabitangiye n'aho amaze kugera
Abana bakiri bato berekanye imideli ikorerwa mu Rwanda
Uyu mwana yagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli
Nyuma y'abana hakurikiyeho urubyiruko narwo rwerekana imideli
Uyu nawe ahanga imideli, yatangaga ubuhamya
Abantu batandukanye baje muri iki gikrwa kigamije guteza imbere Made in Rwanda
Iki gikorwa cyaranzwe ahanini no kwerekana imideli
Ni ibirori byari bibereye ijisho
Amafoto: Lewis Ihorindeba
TANGA IGITECYEREZO