RFL
Kigali

Kitenge Dress Code Dinner, ibirori byagaragaje imbaraga zashyizwe muri gahunda ya Made in Rwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/02/2017 9:24
7


Ibi birori bya Kitenge Dress Code Dinner byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali, aho abari bitabiriye bari bambaye imyenda idoderwa mu Rwanda y'ibitenge, minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba akaba yari yitabiriye iki gikorwa.



Abahanzi b'imideli batandukanye berekanye ibyo babashije kugeraho ndetse banagaragaza ingufu bashyira mu byo bakora ngo bateze imbere imyambaro ikorerwa mu Rwanda. ibi kandi byaherekejwe no kwerekana imideli itandukanye yahangiwe mu Rwanda.
Kitenge
Herekanwe imideli ikorerwa mu Rwanda

Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko ibikorwa bimaze kugerwaho muri gahunda ya Made in Rwanda bishimishije ndetse urubyiruko rukaba rushobora kwihangiramo imirimo ndetse bikaba bizanakurura abashoramari kuzana inganda mu Rwanda kuko hari ibikoresho bikoreshwa ariko byatumijwe hanze y'igihugu.
kitenge
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba yari yitabiriye ibi birori byo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda

Ibi birori byari byarateguwe na Business Magazine bikaba byari bigamije kwerekana imideli ikorerwa mu Rwanda ndetse hakaba hari ikizere ko mu minsi iri imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda izagenda igabanyuka igiciro abanyarwanda bakibagirwa caguwa.
Uko ibirori byagenze mu mafoto:

kitenge
Uyu musore niwe wari uyoboye ibirori
kitenge
Umuyobozi wa Business Magazine yateguye ibi birori
kitenge
Abacuruza ibintu bitandukanye bikorerwa mu Rwanda bari bahari
kitenge
Umwe mu bahanga imideli atanga ubuhamya bw'uko yabitangiye n'aho amaze kugera
kitenge
Abana bakiri bato berekanye imideli ikorerwa mu Rwanda
kitenge
kitenge
kitenge
Uyu mwana yagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
Kitenge
Nyuma y'abana hakurikiyeho urubyiruko narwo rwerekana imideli
kitenge
Uyu nawe ahanga imideli, yatangaga ubuhamya
kitenge
Abantu batandukanye baje muri iki gikrwa kigamije guteza imbere Made in Rwanda
kitenge
Iki gikorwa cyaranzwe ahanini no kwerekana imideli
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitenge
kitengekitenge
kitenge
kitenge
Ni ibirori byari bibereye ijisho

Amafoto: Lewis Ihorindeba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vanessa7 years ago
    Arikose abantu Bose bazajya bambara ibitenge
  • DeDieukagege7 years ago
    courage kubavandimwe kbx
  • ukuri7 years ago
    Nimureke kubeshya iyoo , mu Rwanda se haba uruganda rukora ibitenge ?
  • Gasarabwa7 years ago
    Hahhahaha Aimable se yimukiye muri byo... Ibya hôtel byaramunaniye... Sha kwisi Nabonye umuntu mubii kbsaa... Mbega Boss wahemberaga le 51..hahhaha Nizereko Ubu Noneho Aha abamukorera agaciro
  • Cris7 years ago
    ark c ibitenge mubona arumwenda wibihe byose,muzakore nama jeans;underwears;iya sport etc hanyuma turebe!
  • Lola7 years ago
    Made in Rwanda, mu Rwanda bakora ibitenge kuva ryari?? Hahahaha nta ruganda rwabyo tuzi
  • lucky7 years ago
    made in rwanda!!! hhhhhh mureke twiyambarire caguwa niyo twamenyereye ...none ko ntamipira namakote mwakoze?





Inyarwanda BACKGROUND