RFL
Kigali

King James yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Igitekerezo' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/11/2018 12:00
5


King James uri mu badahwema gushaka uko yashimisha abakunzi be kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Igitekerezo' ikaba indirimbo ya gatandatu ashyize hanze muri uyu mwaka.



King James ni umwe mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2018 cyane ko kugeza ubu iyi ndirimbo amaze gushyira hanze ari iya gatandatu. Ni indirimbo ituje  nk'uko abakunzi be bamumenyereye iyo amaze iminsi akora indirimbo zihuta ntiyiburira ahita ashaka indirimbo ituje nayo akayibasangiza. Iyi ndirimbo nshya ya King James yitwa 'Igitekerezo' yakozwe na Producer Knox beat muri studio ya Monster Record.

King James

King James 

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com King James ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yadutangarije ko ayishyize hanze mu rwego rwo kwanga ko abakunzi be bakwicwa n'irungu, ati "Njye nkunda abafana banjye ku buryo iyo nicaye nkabona bashobora kugira irungu mpita nihutira kubaha indirimbo nshya bityo ntibazagire irungu." Ku kijyanye n'amashusho y'iyi ndirimbo King James yavuze ko yamaze kuyafata bityo akaba ari bujye hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KING JAMES 'IGITEKEREZO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi5 years ago
    Ni nziza arko bajye babanza bitonde basome neza bakosore amakosa y'imyandikire ni uburyo bwiza bwo gushyigikira ururimi rwacu.
  • Mujyanama5 years ago
    Ariko King James we, mwagiye mwandika Ikinyarwanda neza, bitaba ibyo mugashaka ababizi aho gukomeza kutwononera ururimi? Birababaje!
  • GN5 years ago
    Iyi video irimo amakosa menshi y'imyandikire y'ikinyarwanda. Byaba byiza ayihagaritse (video) agakosora ariya makosa, hanyuma akongera agatangaza iyanditse nta makosa.
  • Mutimucyeye Jeannette 5 years ago
    Nukuri song ninziza cyane pe komeraza Ho muhungu wacu ndagukunda cyaneeeee
  • guido americain4 years ago
    Ivuzi vuzi ryanyu numunsi ubona amakosa yabandi we ntamakosa akora??? Uzashaka kugukosora James wanjye azabdike iye turebe pe king wabikoze neza rata komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND