King James uri mu badahwema gushaka uko yashimisha abakunzi be kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Igitekerezo' ikaba indirimbo ya gatandatu ashyize hanze muri uyu mwaka.
King James ni umwe mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2018 cyane ko kugeza ubu iyi ndirimbo amaze gushyira hanze ari iya gatandatu. Ni indirimbo ituje nk'uko abakunzi be bamumenyereye iyo amaze iminsi akora indirimbo zihuta ntiyiburira ahita ashaka indirimbo ituje nayo akayibasangiza. Iyi ndirimbo nshya ya King James yitwa 'Igitekerezo' yakozwe na Producer Knox beat muri studio ya Monster Record.
King James
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com King James ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yadutangarije ko ayishyize hanze mu rwego rwo kwanga ko abakunzi be bakwicwa n'irungu, ati "Njye nkunda abafana banjye ku buryo iyo nicaye nkabona bashobora kugira irungu mpita nihutira kubaha indirimbo nshya bityo ntibazagire irungu." Ku kijyanye n'amashusho y'iyi ndirimbo King James yavuze ko yamaze kuyafata bityo akaba ari bujye hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO