Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 nibwo abanyarwanda muri rusange bazindukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu, ibi byatumye umujyi wa Kigali mu gitondo cy’uyu munsi urujya n’uruza rwari rwagabanyutse ku buryo bugaragara.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wazengurutse uduce tunyuranye tw’umujyi wa Kigali cyane cyane mu mujyi rwa gati yabashije gufata amafoto agaragaza ukuntu urujya n’uruza rwari rwagabanyutse cyane mu gitondo cy’umunsi w’amatora y’umukuru w’igihugu. Ibi ni ikimenyetso simusiga cy’uko abantu bazindukiye mu matora dore ko ababyutse igicuku bagatora mu ba mbere bahuye n’uyu munyamakuru bagana iy’umurimo.
REBA AMAFOTO:
Umujyi wa Kigali wari utuje cyaneAbacuruzi bari bakinze bazindukira mu matoraUzengurutse mu mujyi rwa gati kugera no muri gare umutuzo wari wose abanyarwanda bazindukiye mu matoraImodoka zaparitsweMu gakinjiro hari umutuzo nubwo haruguru yaho hari ibiro by'itora byanatumye benshi bazindukira mu matoraAri kunyaruka ngo agereyo hakiri kareNyamirambo - Biryogo ntibajya biburira bazindutse batora ngo babone uko akazi gakomezaCamp Kigali amatora yabaye kare ku buryo mu gitondo butangiye gucya hasohokagamo umwe umweCamp Kigali barakurikirana amatora kuri internet y'ubuntu iri hafi ahoCHUK babyukiye mu mirimoKigali wari umutuzoabazindukiye mu matora bari kuza mu mujyi mu mirimo yabo
AMAFOTO:NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO