RFL
Kigali

Kenya:Umuhanzi nyarwanda Marchal Ujeku yarangije icyiciro cya 2 cya kaminuza

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/07/2016 15:44
3


Umuririmbyi Marchal Ujeku yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda barangije icyiciro cya 2 cya kaminuza.



Mu mpera z’icyumweru dusoje, tariki 15 Nyakanga 2016 nibwo uyu muhanzi ukomoka ku Nkombo akaba anafite umwihariko wo kuririmba mu rurimi rwaho, yarangije icyiciro cya 2 cya kaminuza muri Mount Kenya Univesity.

Marchal Ujeku yigiraga mu ishami ry'iyi kaminuza riri i Kigali, mu ishami rya International business. Kuva muri 2013 nibwo yigaga muri iyi kaminuza .Yayigiyemo nyuma yo kurangiza umwaka umwe mu ishami ry’ubwubatsi muri Makerere University yo muri  Uganda, akabihererwa ‘cetifacate’.

Ibirori byo gusoza amasomo ye byabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye mu gace kitwa Thika ko mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Aganira na inyarwanda.com, Marchal Ujeku yahamije ko bitari bimworoheye ariko iherezo akaba arangije amasomo ye. Ati

“Kwiga ubifatanya n’akandi kazi, ukongeraho kuba umuhanzi si ibintu byoroshye ariko Imana ishimwe yo yanshoboje kurangiza amasomo yanjye.”

MARCHAL Ujeku

Marchal Ujeku (ubanza i bumoso)wishimiye kurangiza icyiciro cya 2 cya Kaminuza

MARCHAL Ujeku

Yiyemeje kumenyekanisha Nkombo abinyujije mu buhanzi

Amashuri abanza yayize ku Nkombo ahitwa mu ishuri ryitwa Ecole Primaire de Bugumira. Ayisumbuye ayiga ahitwa i Gishoma ayasoreza muri St Joseph i Nyamasheke. Nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza, Marchal avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kurangiza album ye ya mbere izaba iriho indirimbo 15, ateganya kumurika mu mpera za 2016. Marchal Ujeku yagaragaje umwihariko ubwo yaririmbaga   indirimbo yise’ Bombole bombole’ iririmbye mu rurimi rw’Amahavu ruvugwa ku kirwa cya Nkombo.

‘Musisemisemi’  iri mu rurimi rw’Igiswahili kivanze n’Amahavu niyo ndirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze, ndetse akaba  yaramaze no kuyikorera amashusho.

Reba hano amashusho ya ‘Musisemisemi’   


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clara7 years ago
    keep it up
  • 7 years ago
    iyi ndirimbo ni bon nka culture yo kunkombo ikibazo nazi guta video cg performance muri style ni akirimari
  • Joseph Wesley4 years ago
    komeza utere imbere .....





Inyarwanda BACKGROUND