RFL
Kigali

Jessie J uri mu rukundo rushyushye na Channing Tatum yahishuye ko ari ingumba

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/11/2018 15:41
0


Umuhanzi Jessica Ellen Cornish uzwi cyane nka Jessie J kuri ubu ari mu rukundo n’umukinnyi wa filime Channing Tatum. Mu gitaramo aherutse gukorera iwabo mu Bwongereza cyari cyanitabiriwe n’uyu mukunzi we mushya, Jessie J yahishuye ko hashize imyaka 4 abwiwe ko atazigera na rimwe abyara.



Jessie J ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no kugorora ijwi, kuri ubu ari mu rukundo rushya n’umukinnyi wa filime Channing Tatum uzwi muri filime nka Step Up ari naho yahuriye n’umugore baherutse gutandukana Jenna Dewan, azi kandi muri filime Magic Mike, 21 22 na 23  Jump Street, White House Down, The Vow, Jupiter Ascending, Kingsman: The Golden Circle n’izindi nyinshi cyane. Jessie J we azwi mu ndirimbo nka Price Tag, Flashlight, Bang Bang, Who You Are, Nobody’s Perfect, Domino n’izindi nyinshi cyane.

Jessie J yahishuye ko abana n'umubabaro wo kuba ashobora kutazabyara na rimwe mu buzima bwe

Ubwo yari mu gitaramo muri Royal Albert Hall mu mujyi wa London, Jessie J yahishuriye abitabiriye iki gitaramo barimo na Channing Tatum ko atazigera abyara. Yagize ati “Mu myaka 4 ishize nabwiwe ko ntashobora kubyara, ibyo ntacyo bitwaye kuko ndabizi ko nzagira abana, munyizere. Abaganga bakibimbwira narasakuje ngo ‘Hoyaa ntibishoboka’. Ntabwo ndi kubabwira ibi ngo mungirire impuhwe, ndi umwe muri za miliyoni z’abagore n’abagabo banyuze muri ibi bintu bitoroshye kandi ibyo ntibizahindura abo turi bo.”

Akomeza agira ati “Nashatse kwandika iyi ndirimbo (Four Letter Word) nyandikira njye ubwanjye mu mubabaro n’agahinda. Ariko nanashakaga kwiha ibyishimo, no guha abandi bantu icyo bashobora gutega amatwi muri cya gihe biba bikomeye cyane. Niba rero waranyuze mu bintu nk’ibi cyangwa warabonye umuntu ubinyuramo, cyangwa warabuze umwana, menya ko utari wenyine mu mubabaro wawe.”

Nyuma yaho yahise atangira kuririmba indirimbo ye ‘Four Letter Word’ aho agira ati “Ndasenga ngo nzagire amahirwe, nzagire amahirwe yo kuba ijambo ry’inyuguti 6 (MOTHER/ umubyeyi) ariko ijambo ry’inyuguti 4 (BABY/umwana) ni wowe.”

Jessie J akomeza avuga ko mu mikurire ye yabyirutse yifuza kuzagira umuryango no kubyara. Ati “Ababyeyi banjye bamaze imyaka 36 bashakanye, nahoze nifuza kumera nkabo, nifuza kubaho imyaka 100 nkareba abuzukuru banjye bakura. Numva nakunda 100%, njye mvuga amagambo ajyanye n’ibikorwa. Nifuza kuba umubyeyi mwiza cyane, nkajya nteka ibintu byose mu rugo rwanjye”

Jessie J bivugwa ko arwaye indwara zitwa Endometriosis  na Adanamiosis, iyi ya nyuma ikaba ari yo imuha ibyago byinshi byo kuba atabyara. Iyi ndwara imutera ububabare bukabije bungana n’ubw’umubyeyi uri ku bise. Kugira ngo abe yakira byasaba ko bamukuramo imyanya myibarukiro ye, nyamara Jessie J bivugwa ko yahisemo kubana n’ubu bubabare bushobora kumufata umunota ku wundi, kugira ngo azagerageze kugira abana bitwa abe, ari naho yahereye avuga ko yizeye ko azabyara n’ubwo bitoroshye.

Image result for channing tatum

Channing Tatum yakunze Jessie J ku buryo ajya aho uyu muhanzi akorera ibitaramo muri iyi minsi hafi ya hose

Channing Tatum akundanye na Jessie J  mu gihe amaze igihe gito atandukanye n’umugore we Jenna Dewan bari bamaranye imyaka 9. Ngo uyu mugabo yakunze Jessie J cyane ku buryo ibitaramo byose Jessie J ari gukora hirya no hino uyu mugabo yiyemeza kujyayo, ngo ari kugerageza kumumenya kurushaho ngo bashore imizi mu rukundo.

Kanda hano wumve ndirimbo ya Jessie J  ivuga agahinda ke ko kuba ashobora kutazabasha kuba umubyeyi:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND