RFL
Kigali

Jay Polly yemeje ko Khalfan ari mu ikipe nini igize Tuff Gang anatangaza uwo abona uzegukana PGGSS8-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/06/2018 19:52
1


Mu minsi ishize ubwo Jay Polly yatandukanaga na na bagenzi be batangiranye Tuff Gang yashinze indi Tuff Gang yari irimo na Khalfan icyakora Bull Dogg, Fireman na Green P bahoraga baseka uyu muraperi bagahamya ko ibyo yakoze atari byo ndetse ko n’iryo tsinda rye bataryemera. Nyuma baje gusubirana abandi bari binjijwe muri Tuff Gang baburizwamo.



Mu gitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 Jay Polly yagaragaye afana bikomeye umuhanzi Khalfan uri muri iri rushanwa. Ibi byatumye nyuma y’igitaramo umunyamakuru wa Inyarwanda yegera uyu muraperiJay Polly amubaza neza umubano we na Khalfan. Jay Polly yatangaje ko Khalfan ari muri Tuff Gang ndetse ahamya ko Tuff Gang yagutse irimo abantu benshi.

PGGSS8Jay Polly yemereye Inyarwanda.com ko Khalfan ari mu ikipe nini igize Tuff Gang

Jay Polly yagize ati” HipHop number one Khalfan ni umuhungu wanjye, ni umu Tuff Gang twese turi ikipe nini…” Uyu muraperi yatangaje ko yashimishijwe bikomeye n'ukuntu Khalfan yitwaye mu gitaramo cy’i Musanze ari nayo mpamvu yahise ajya kumufana imbere y’urubyiniro. Icyakora nubwo uyu muhanzi ashyigikiye Khalfan nk’umuraperi muri PGGSS8 ntabwo amubona nk’uzayitwara cyane ko yamaze gutangaza uwo abona ufite amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Ubwo Jay Polly yabazwaga n’umunyamakuru umuhanzi abona uzegukana Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani yatangaje ko ku bwe asanga ari Bruce Melody.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAY POLLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mushumba5 years ago
    Kbsa igikombe ni icya Melody





Inyarwanda BACKGROUND