Umuhanzi Rugamba Jacques wamenyekanye nka Jack B yahuriye mu ndirimbo na bamwe mu bahanzi bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Ni indirimbo bise “Kiporo” yasohotse kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukuboza 2018.
Iyi ndirimbo nshya Jack B yayikoranye n’abahanzi batandukanye bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba barimo uwo muri RDC, Burundi, Tanzania nka 2 Pac Love, Dialex [Umuvandimwe wa Diamond], Jay B ndetse na Gamosor. Jack B avuga ko iyi ndirimbo “Kiporo” bayanditse bagamije gutambutsamo ubutumwa bwumvikanisha y’uko nta keza ka ‘Suger mummy’ na ‘suger dady’.
Abahanzi bo muri Afurika y'Uburasirazuba bahuriye mu ndirimbo bise 'Kiporo'
“Kiporo” bisobanuye ubugari bwaraye. Ngo bagereranya ‘suger mumy’ na ‘Suger dady’ nk’ubugari bwaraye kuko nta muntu wabwifuza. Iyi ndirimbo amajwi yayo (Audio) yatunganyijwe na Danny Beat ikorerwa muri Studio ya M1. Amashusho yayo yakozwe na Producer Onesme.
UMVA HANO INDIRIMBO JACK B YAKORANYE N'ABAHANZI BO MURI AFURIKA Y'UBURASIRAZUBA
TANGA IGITECYEREZO