RFL
Kigali

ITSINDA RYA 14: Irebere neza abandi 10 bitabiriye AFRIFAMEVOX n'impano bafite maze ubongerere amahirwe yo gutsinda

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:6/04/2017 11:07
0


Nkuko bisanzwe , buri munsi tuzajya tubagezaho urutonde rw'abantu icumi (10) bitabiriye irushanwwa rya AFRIFAMEVOX kugira ngo mwihere ijisho uburyo baririmba ndetse munahe amahirwe uwo mubona urusha abandi.



Guhera tariki ya 8/03/2017 kugeza tariki ya 30/04/2017 aya mashusho (video) agaragaza uko abantu bitabiriye irushanwa baririmbye ari kugaragara ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com.

Nyuma y'itariki ya 30/04/2017, mu bantu 151 babashije kwitabira aya marushanwa, hazatoranywamo abantu 50 barushije abandi, akaba ari bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Abantu 151 ni bo bitabiriye iri rushanwa kandi impano zo kuririmba nyinshi kandi nshya zarabonetse.

Nyuma y'aho tumaze kubagezaho amatsinda cumi n'atatu y'abantu bitabiriye iri rushanwa aho buri tsinda riba rigizwe n'abantu 10, uyu munsi tariki 6 Mata 2017 tugiye kubagezaho abandi bantu 10 kugira ngo murebe video zabo murebe uburyo baririmbye muri iri rushanwa maze uwo mubona urusha abandi mumuhe amahirwe mumutore ndetse munamwereke abandi bantu nabo bamutore. Tubibutse ko buri munsi tuzajya tubagezaho itsinda ry'abantu 10 kugira ngo mubarebe munabahe amahirwe.

ITSINDA RYA CUMI NA KANE (14)  RY'ABANTU 10 TWABAHITIYEMO UYU MUNSI NI ABA BAKURIKIRA:

131. CYIZA Jackson

132. CLIFF Richard

133. BYIRINGIRO Samuel

134. BYIRINGIRO Enock

135. BYIRINGIRO Clement

136.  BYIRINGIRO Benjamin

137.  BUKURU Dieu Merveille

138. BRONZE

139. BIZUMUREMYI Aime

140. BIZIMANA Jack

Tukaba nanone tubibutsa ko mu gihe cy'amajonjora amanota azatangwa hakurikijwe ibintu bibiri by’ingenzi:

A) Uko abantu bakunze ijwi n’imiririmbire y’urushanwa.

B) Ubusesenguzi bw’akanama nkemurampaka ka INYARWANDA LTD.

Urutonde rw'abaririmbye bose ndetse na video zigaragaza uko baririmbye warureba ku rubuga rwacu afrifame.inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND