Ku nshuro ya mbere ishuri ry’umuziki rya Nyundo (Ecole d’Arts de Nyundo) riherereye mu karere ka Rubavu, rigiye gutora Nyampinga uhiga abandi mu buranga. Abakobwa 12 ni bo bari guhatanira iri kamba rizambikwa umukobwa w’uburanga buherekejwe n’ubuhanga ndetse urangwa n’isuku.
Iki gikorwa cyo gutora Nyampinga wa Ecole d’Art de Nyundo (Nyundo Music school) cyateguwe na bamwe mu banyeshuribiga muri iryo shuri hamwe n’ubuyobozi bw’ikigo. Ni igikorwa cyatangiye kuwa 1 Ukwakira 2016, Final ikaba iteganyijwe kuwa 30 Ukwakira 2016 ari wo munsi hazamenyekana uwahize abandi.
Abakobwa 12 ni bo bahatanira iri kamba
Nyampinga w’iri shuri rya Ecole d’Arts de Nyundo agomba yujuje ibi bikurikira nkuko byatangarijwe abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa bakabimenyeshwa mbere y’igihe.
-Miss agomba kuba yiga muri Ecole d’Art de Nyundo
-Agomba kuba azi kubana neza n’abantu
-Agomba kuba afite amanota n’imyitwarire myiza
-Agomba kuba azi kuvuga mu ruhame nta gihunga
-Agomba kuba agira isuku
-Agomba kuba yigirira icyizere
-Agomba kuba afite intego n’imihigo
-Agomba kuba avuga ikinyarwanda neza kitavangiye n’urundi rurimi
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Iradukunda Faustine umuyobozi w’itsinda ritegura iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’iri shuri ndetse na Robert Muhire ubafasha kucyamamaza, abakobwa bari muri iri rushanwa ni 12 abo akaba ari: Yvette Umwali, Mpamo Queen, Gloria, Uwacu Raissa, Igihozo Melise, Celine, Odile, Grace, Angelique Uwimbabazi, Umuhire Grace, Ariel na Christmas Ruth.
AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAHATANIRA KUBA MISS NYUNDO MUSIC SCHOOL
TANGA IGITECYEREZO