Itorero Inganzo Ngari rigizwe n’abasore n’inkumi berekeje i Dubai mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira, 2018 aho bazatarama mu inama yiswe ‘ITU Plenipontentiary Conference’ izabera mu mujyi wa Dubai.
Itorero Inganzo Ngari rizwiho ibyino zibanda ku Muco Gakondo w’Abanyarwanda, bazaririmba mu inama yiswe ‘ITU Plenipontentiary Conference’ izabera i Dubai mu Leta zunze ubumwe za Abarabu ‘United Arab Emirates’. Iyi nama izatangira ejo ku wa 29 Ukwakira, 2018 isozwe ku wa 16 Ugushyingo, 2018.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Nahimana Serge Umuyobozi akaba n’Umutoza w’Itorero Inganzo Ngari yavuze ko babonye ubutumire bwo kwimakaza umuco Nyarwanda mu nama izabera i Dubai izwi nka The International Telecommunication Union’s (ITU) Plenipotentiary conference (Plenipot or PP-18).
Ab'inganzo Ngari berekeje i Dubai
Yavuze ko bafite gahunda y’uko bazaririmba muri iki gitaramo kuri iki cyumweru, hanyuma bagaruke mu Rwanda kuwa kabiri.Yagize ati “Tuzatarama ejo ku cyumweru, tuzagera ino ku wa kabiri…Nk’uko bisanzwe twe duhorana agashya. Ariko by’umwihariko iyo tugiye hanze ni ukugaragaza ishusho y’u Rwanda ni umuco mu mibyinire, tugiye gutarama. Tuzatarama Kinyarwanda.”
Yakomeje avuga ko aho bagiye bakorera ibitaramo bitandukanye hose bahacanye umucyo. Serge avuga ko bavuye mu Rwanda ari abakobwa batanu, abasore batandatu n’abaririmbyi batandatu. Yavuze gutaramira i mahanga, bibasigira isomo rikomeye kuko baba bahuye n’abandi batandukanye.
AMAFOTO:
Serge avuga ko biteguye gushimisha abazitabira iyi nama
Inkumi babukereye
Serge Nahimana Umuyobozi wa Inganzo Ngari
TANGA IGITECYEREZO