RFL
Kigali

Indirimbo ya Marina na Harmonize igiye kujya hanze yisangije umwihariko kuri aba bahanzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2018 13:47
3


Muri iyi minsi mu Rwanda hitezwe bikomeye indirimbo ya Marina na Harmonize, iyi ndirimbo batangiye kuyikoraho ubwo uyu muhanzi wo muri Tanzania yari yaje mu Rwanda mu gitaramo cya The Mane. Uyu muhanzi ajya kuva mu Rwanda yasize akoranye indirimbo na Marina ndetse na Safi Madiba gusa kuri ubu igiye kujya hanze mbere ni iya Marina.



Iyi ndirimbo nshya ya Marina na Harmonize igiye kujya hanze yatangiye gukorwa mu minsi ishize kuri ubu ikaba yararangiye mu buryo bw’amashusho ndetse mu masaha make ikaba iba imaze kugera hanze. Iyi ndirimbo ya Marina na Harmonize yisangije umwihariko kuri buri muhanzi ndetse abakurikiranira hafi umuziki bahamya ko ishobora kugirira akamaro Marina aramutse ashyigikiwe.

Umwihariko w’iyi ndirimbo kuri Harmonize ukaba ko ariyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzikazi umaze kubaka izina akoranye n’umukobwa uwo ariwe wese muri aka karere u Rwanda rubarizwamo ka Afurika y’Iburasirazuba. Mu gihe kuri Marina we iyi ndirimbo ari iy’umwihariko dore ko ariyo ya mbere akoranye n’umuhanzi uteri uwo mu Rwanda.

HarmonizeMarina na Harmonize bagiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yarakozwe na Madebeat uri gukorera muri studio ya Uno Music mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan5 years ago
    Ngo niyo yambere???? None decision yayikoranye nande?papito numunyarwanda?
  • 5 years ago
    Mumbai ze
  • arice niyomuhoza5 years ago
    0722492682





Inyarwanda BACKGROUND