Tariki 23 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru nziza yatashye i Rwanda ko Humble Jizzo n’umufasha we w’umunyamerikakazi Amy Blauman bibarutse umwana wabo w’imfura. Kuri ubu uyu muryango uri kubarizwa mu karere ka Rubavu aho bagiye kwishimira iminsi ijana ishize bibarutse imfura yabo.
Ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018 ni bwo Humble Jizzo n’umufasha we ndetse n’umwana wabo berekeje mu mujyi wa Rubavu aho bagiye kwishimira iminsi ijana umwana wabo amara avutse. Uyu muhanzi uri i Rubavu yabwiye Inyarwanda.com ko yajyanye n’umuryango we kuruhuka ndetse no gutembera bishimira iminsi ijana ishize bibarutse umwana wabo.
Humble Jizzo n'umuryango batembereye i Rubavu ku mazi
Humble Jizzo ni umuhanzi ukomeye ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys akaba yaragiye mu karere ka Rubavu mu gihe nta minsi ishize iri tsinda rishyize hanze indirimbo iri kubica bigacika bise ‘Ntakibazo’ bakoranye na Bruce Melody ndetse na Riderman. Kuri ubu hari amakuru avuga ko Humble Jizzo ashobora gukora ubukwe n’umufasha we mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 cyane ko bagombaga kubukora mu mpera za 2017 ntibibe kuko biteguraga kubyara.
Humble n'umuryango we bari kubarizwa i Rubavu
Umwana wa Humble Jizzo yujuje iminsi 100
TANGA IGITECYEREZO