RFL
Kigali

Humble Jizzo n’umuryango we berekeje i Rubavu kwishimira iminsi 100 umwana we amaze avutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/06/2018 11:43
8


Tariki 23 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru nziza yatashye i Rwanda ko Humble Jizzo n’umufasha we w’umunyamerikakazi Amy Blauman bibarutse umwana wabo w’imfura. Kuri ubu uyu muryango uri kubarizwa mu karere ka Rubavu aho bagiye kwishimira iminsi ijana ishize bibarutse imfura yabo.



Ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018 ni bwo Humble Jizzo n’umufasha we ndetse n’umwana wabo berekeje mu mujyi wa Rubavu aho bagiye kwishimira iminsi ijana umwana wabo amara avutse. Uyu muhanzi uri i Rubavu yabwiye Inyarwanda.com ko yajyanye n’umuryango we kuruhuka ndetse no gutembera bishimira iminsi ijana ishize bibarutse umwana wabo.

Humble Jizzo

Humble Jizzo n'umuryango batembereye i Rubavu ku mazi

Humble Jizzo ni umuhanzi ukomeye ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys akaba yaragiye mu karere ka Rubavu mu gihe nta minsi ishize iri tsinda rishyize hanze indirimbo iri kubica bigacika bise ‘Ntakibazo’ bakoranye na Bruce Melody ndetse na Riderman. Kuri ubu hari amakuru avuga ko Humble Jizzo ashobora gukora ubukwe n’umufasha we mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 cyane ko bagombaga kubukora mu mpera za 2017 ntibibe kuko biteguraga kubyara.

Humble Jizzo

Humble Jizzo

Humble n'umuryango we bari kubarizwa i Rubavu 

Humble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble JizzoHumble Jizzo

Umwana wa Humble Jizzo yujuje iminsi 100






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maureen Muteteri5 years ago
    Ko atigeze ajya i Rubavu se kwishimira imyaka umuhungu babyaranye na Micah agize?ko atigeze se atangaza ko yabanye mu nzu na Micah nk'umugabo numugore?ndibuka shenge ari Micah wihiringa ngo babeho,none haje abazungu Humble aramwigaritse!inda nini izatumara,umuntu wumugabo afata gahunda koko yo gutungwa n'umugore?
  • oh my5 years ago
    oooh such a cutie pieeee
  • Joe5 years ago
    Ntureba abandi uko babigenza. Ndemeza ntashidikanya rwose ko iyo ufitanye urukundo nyarukundo n'uwo mwabyaranye bibatera ishema kwerekana Umwana wanyu kubafana banyu babakurikira buri munsi. Iyo muhisha abafana banyu uwo mwabyaye muba mutabahaye agaciro, muba mubasuzuguye cg se umwana wanyu aba afite ikibazo giteye ipfunwe. Ariko ubwo ni ubuswa bukomeye kuko Nyagasani agena uko ashatse kandi aba afite impamvu. Abaduhishe umwana wabo rero nibajyane tuzabyara abacu. Congratulations tu Humble and Blant for your very smoochy baby.
  • mahoro5 years ago
    Mama shenge,nukuli natwe turabakunda hamwe nikirezi mwibarutse.urukundo nirwogere.
  • 5 years ago
    va mu matiku
  • murenzi Faustin5 years ago
    Hhhh,Humble Jizzo rwose ntagasekwe nawe afite umugore ukiri muto!
  • tit5 years ago
    Anchwiwiw i want to hold this baby she is adorable
  • niyonzima moise5 years ago
    murakeye kbx turakwemera urumuntu wacu urarenze komereza aho bro





Inyarwanda BACKGROUND