Kigali

Menya abanyamakuru basimbuye Rutamu na Rugimbana batwawe na Radio 1

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/06/2016 9:11
13


Nyuma y’iminsi bivugwa ko abanyamakuru Rutamu Elie Joe na Rugimba Theogene bamaze kwerekeza kuri Radio one, aba bombi banamaze kwemeza igihe bazatangirira akazi mu gihe amaradiyo aba bombi bavuyeho nayo yamaze kwemeranya n’abanyamakuru bazaza gusimbura abahavuye.



Rutamu na Rugimbana bazatangira akazi ku itariki 10 Kamena 2016, aho bazatangirana n’umukino wo gufungura igikombe cya Euro 2016 nkuko byatangajwe na Rugimbana abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook. Gusa nubwo aba basore bazatangira akazi icyo gihe abanyamakuru bazabasimbura bo bamaze kumenyekana mu itangazamakuru kuko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ahamya ko Mahoro Nasri ndetse na Rugangura Axel aribo bazahita basimbura Rutamu Elie Joe ndetse na Rugimbana Theogene mu bigo bakoreraga.

mahoro nasriMahoro Nasri niwe ugiye gusimbura Rugimbana kuri radio 10

Aba banyamakuru bombi (Mahoro Nasri na Rugangura Axel) bakoraga kuri Flash Fm bagiye kuziba icyuho cya Rugimbana na Rutamu ku ma radiyo bakoreraga.  Mahoro Nasri wari usanzwe yogeza umupira kuri radiyo Flash fm ubu agiye kwimurira ibikorwa bye kuri Radio 10 aho azajya afatanya na Fuadi Uwihanganye umenyerewe ku kazina k’agatazirano ka Papa w’abatoto.Uyu musore Mahoro Nasri akaba agiye kuziba icyuho cya Rugimbana Theogene wari usanzwe yogeza umupira kuri Radio 10.

ruganguraRugangura Axel niwe ugiye gufatanya na Paty Habarugira bazibe icyuho cya Rutamu kuri Radiyo Rwanda

Usibye Mahoro Nasri ugiye kuri Radio 10, Rugangura Axel we amakuru agera ku Inyarwanda.com arahamya ko yamaze kwerekeza kuri Radio Rwanda aho agomba kuziba icyuho cya Rutamu Elie Joe wari usanzwe ahavuga urubuga rw’imikino ndetse akanogeza myinshi mu mipira. Amakuru inyarwanda.com ifitiye gihamya akaba ari uko uyu musore yamaze kumvikana na Radiyo Rwanda ku buryo isaha iyo ariyo yose yakumvikana kuri iyi Radiyo.

Iyo wegereye aba banyamakuru nta kintu bagutangariza kijyanye no guhindura akazi kabo, gusa zimwe mu nshuti za hafi z’aba bombi zo zihamya ko amasezerano n’ibigo bishya bagiye kujyamo yarangiye gusinywa ndetse bakaba bamaze no gusezera kuri Radiyo Flash Fm nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAYITARE OBED8 years ago
    iminara ya RADIO1 ntigera mu ntara mainly Rubavu,Karongi! Aho aba ba star bacu ntibagiye kubura???
  • tony8 years ago
    waooooooo Axel na nasri congz vrmnt
  • niyitegeka samuel8 years ago
    ni courage kuri nasri na axel .mukomerezaho mugere ikirenge mucyabasitari rutamu na rugimbana.
  • Florence 8 years ago
    Disi Fuwade asigaye wenyine na Pat gusa Rutamu na Rugimbana nabo nibahuza bizaryoha bose ndabakunda imana ibongerere iterambere
  • yyyyyyyy8 years ago
    mwaramutse..... jye kuri y inkuru icyo nsubije inyuma nkabona nuko Flash Fm izi guhitamo impano kuko aba bose numva bari ku isoko ni abakozi babo mu minsi yashize. Dore icyo nshaka kuvuga nuko abahitamo abanyamakuru bo guha akazi ku bindi bitangazamakuru nibazi kureba impano nshya !!!!!!! Ark da udu fi duto ni funguro ryi bi fi binini mu nyanja
  • Jean Claude8 years ago
    Radio 1 niba ishaka gukomera nayo yongere iminara yumvikane u Rwanda rwose. Naho ubundi bariya ba type bagiye gukorera kuri iyo Radio bazazima kandi Abanyarwanda benshyi babakundaga. Naho Rugangura we ahisemo neza agiye kuri Radio yumvikana hose agiye kuba umu star biruseho. Patty na Rugimbana courrage. Patty tumwifurije kuzagira ubukwe bwiza.
  • gatoto8 years ago
    Twagiye kuri radio , ubwo dix nyine tuzajya twumvayo urubuga rwa saa yine gusa.
  • kajambere john8 years ago
    twabakunda ariko baratwnse bagiye kwinyegeza kuri 1 ntakundi je ndihanganye nibera burundi kurundo muncamake ndabasezeye barabeho.
  • nirg8 years ago
    aba basore ndabera sana courage nubundi bizaba biryoshye aho bagiye congs
  • d8 years ago
    Yewe nasri karibu kwa fuadi kabisa .nubwo sinfu yagiy gsa radio 10 izahora ibarya mu mikino kbsa.
  • John8 years ago
    Aba bahungu bose baba ari abagiye n'ababasimbuye bose ni abahanga!Gusa ntimuhugire kuvuga mukomeze mwishakemo impano tuzagire benshi kuko nabo mwabamenye mubumvise!
  • kamana patrick8 years ago
    nibyo kabisa yaba rba cyangwa se radio 10 bakoze deal yubwenge
  • alan8 years ago
    no kuri radio one arko ntaribi muvandimwe.keretse niba utoza wumva radio one.na Tune in brokunda mugabo





Inyarwanda BACKGROUND