Kigali

Beyonce yashishikarije abagore kujya inyuma ya Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2024 17:16
0


Icyamamare mu muziki, Beyonce, yasabye abanyamerika byumwihariko abagore kuzashyigikira Kamala Harris mu matora ya Perezida wa USA azaba mu kwezi gutaha.



Umuhanzikazi w'icyamamare Beyonce Giselle Carter, ari mu byamamare byafashe iya mbere mu gushyigikira Kamala Harris, ndetse ubwo yatangiraga kwiyamamaza yahise amuha uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye ''Freedom'' mu bikorwa byo kwiyamamaza aho ariyo  yinjiriraho buri gihe agiye kuvuga ijambo.

Kuri ubu Beyonce uri mubahanzi bakomeye muri Amerika, yaherekeje Kamala Harris kwiyamamaza, anahavugira ijambo yageneye cyane abari n'abategarugori. 

Byabaye ubwo Harris yagiye kwiyamamariza mu mujyi wa Houston i Texas aho Beyonce akomoka.

Ubwo uyu muhanzikazi yageraga ku rubyiniro yagize ati: ''Ntabwo ndi hano nk'icyamamare cyangwa nk'umunyapolitiki. Ndi hano nk'umubyeyi uhangayikishijwe n'ahazaza h'abana be , ndi hano nkamwe mwese mufite abana mukunda mwifuriza ahazaza heza. 

Mu kurema ahazaza heza habo kandi hatekanye ni ngenzi gutora Kamala Harris niwe twizeyeho kuzarinda ahazaza hatarimo ivangura cyangwa hari ababuzwa uburenganzira bwabo.

Beyonce wakiranywe urugwiro n'ibihumbi by'abantu, yagize icyo asaba abagore, agira ati: ''Ndasaba abagore bose ko mwazatora Kamala, niwe uzareberera inyungu zacu kandi niwe uzadusubiza uburenganzira ku mibiri yacu. Nk'abagore twese tugomba kumushyigikira kuko niwe uzi neza ibyo tunyuramo''.

Aha yabivuze agaruka ku itegeko rijyanye no kwemerera abagore gukuramo inda''.

CNN yatangaje ko gushyigikira Kamala Harris kwa Beyonce ku mugaragaro bisobanuye ikintu gikomeye kuri Kamaka kuko hari amahirwe menshi y'uko umubare w'abazamutora wakwiyongera nubwo ntawabihamya neza gusa ngo kuko Beyonce afite abafana benshi bishobora kugira ingaruka nziza kuri Kamala Harris.

Beyonce yasabye abagore kuzatora Kamala Harris kuba Perezida wa USA

Uyu muhanzikazi yahoberanye na Kamala Harris biratinda

Beyonce kandi yanahaye uburenganzira Kamala Harris bwo gukoresha indirimbo ye 'Freedom' mu bikorwa byo kwiyamamaza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND