RFL
Kigali

Filime Nirere Shanel aherutse gukinamo yahawe igihembo muri ‘Carthage Film Festival

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 13:57
0


Nirere Shanel umuririmbyi unazwi cyane mu gukina ikinamico, kuvuga imivugo n’izindi ngeri z’ubuhanzi mu minsi ishize yongeye kugaragara akina filime nyuma y’imyaka icumi asa nubihagaritse. Kuri ubu filime yakinnyemo ikaba yegukanye igihembo muri ‘Cartage Film Festival’.



Filime nshya Nirere Shanel yagaragayemo yitwa ‘The Mercy of the Jungle’, ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.

Kuri ubu iyi film nshya Nirere Shanel yakinnyemo ikaba yamaze guhembwa nk'uko uyu mukinnyi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati” filime nakinnye na bagenzi banjye yegukanye igihembo  cya ‘The Takmil Grand Prize post production muri Carthage film festival 2017.”

NirereMiss Shanel yishimiye igihembo filime yabo yahawe

Iyi filime imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya ryayobowe na Joel Karekezi.

‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme ebyiri arizo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe na Long Coat mu 2009.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND