RFL
Kigali

Emmy agiye kuza i Kigali nyuma y'imyaka 6 amaze muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/05/2018 7:36
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Nsengiyumva Emmanuel [Emmy] ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witegura kugaruka i Kigali mu Rwanda, aravuga ko ageze kure umushinga wo gushyira hanze Album atarahitamo aho izamurikirwa.



Emmy wakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo nka "Nsubiza", ‘Kuki’, "Ntibigishobotse", "Ese Uri Inde" n'izindi, yabwiye Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka wa 2018 agomba kugera i Kigali muri gahunda z’umuryango we, akaba ashaka ko azaza Album ye ayisoje. Yagize ati, “Muri uyu mwaka nzaza i Kigali mu Rwanda kuko mfite gahunda yo mu muryango wanjye kandi indeba. Numva byaba byiza ko namanuka ariko uko Album yanjye yarangiye.”

emmy

Emmy aritegura kugera i Kigali muri gahunda z'umuryango we

Emmy wavuye mu Rwanda muri 2012 akomeza avuga ko kugeza ubu ataramenye neza itariki nyayo yo kugera i Kigali ariko ko ari mu mpera z’uyu mwaka. Ati, “Sinavuga itariki nyayo ariko gahunda irahari bishoboka kuba ari mu mpera z’uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko Album ari gutunganya igizwe n’indirimbo 10 harimo zimwe yamaze gushyira hanze zigera kuri esheshatu, eshanu muri zo zifite amashusho (Video). Ati “Izindi zisigaye zizasohokana na Video zazo”.

Abajijwe niba ateganya kumurikira Album ye i Kigali mu Rwanda yatangaje ko kugeza ubu ataramenya neza aho agomba kuzayimurika. Yagize ati, “Ni hagati ya Kigali, Canada ndetse na Belgique.” Yongeyeho ko ibijyanye naho izamurikirwa byose bizamenyekana neza Album imaze gusozwa.

Yashimiye abafana bakomeje kumuba hafi avuga ko kugeza ubu hari intera yishimira amaze kugeraho. Imyaka itandatu irashize Emmy n’abavandimwe be babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yagiye tariki ya 6 Gicurasi 2012.

nsengiyumva

Emmy akomeje kwamamaza ibihango bye

Agezeyo yisunze bagenzi be nawe ubwe akorana indirimbo nyinshi zakuzwe na benshi nka ‘Ntari umuntu’ , ‘Ntunsige’ ndetse na ‘Wabaga he’ yakoranye n’umuhanzikazi Princess Priscillah.

REBA HANO INDIRIMBO 'I SWEAR' YA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND