RFL
Kigali

Eddy Kenzo na Rema Namakula mu nzira zo gukora ubukwe uyu mwaka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/05/2016 9:31
0


Eddy Kenzo n'umukunzi we Rema Namakula ndetse banafitanye umwana batangaje ko ubukwe bwabo butazarenza ukwezi kwa Munani uyu mwaka.



Ubukwe bwaa Eddy Kenzo na Rema buhora butegerejwe n’abafana babo ndetse ku isabukuru ya Rema, nyina wa Eddy Kenzo yari yavuze ko yifuza kubona aba bombi bashyingiranwa. Ubu rero ngo inzozi zaba zigiye kuba impamo kuko umwe mu ncuti za bugufi za Eddy Kenzo yatangaje ko ubukwe bwabo bwatangiye gutegurwa ndetse ngo ntibuzarenza ukwezi kwa 8.

Rema Namakula

Rema Namakula n'umwana yabyaranye na Eddy Kenzo

Nkuko Ugblizz dukesha iyi nkuru ibitangaza, Eddy Kenzo na Rema Namakula nawe usanzwe ari umuhanzi ngo baba bari no gukorana indirimbo izasohoka mbere ho gato y’ubukwe bwabo, iki kikaba cyari icyifuzo cy’abafana bakomeje gusaba ko aba bombi bakorana indirimbo.

Rema Namakula na Eddy Kenzo

Rema yasuye Eddy Kenzo mu bitaro

Aya makuru aje nyuma y’uko mu minsi yashize hari ibihuha bivuga ko Eddy Kenzo yaba ashaka gutandukana na Rema ngo bitewe n’uko yari yarabyaye undi mwana ku wundi mugabo akabimuhisha gusa aya makuru yavugurujwe n’ifoto yabo bari kumwe mu bitaro aho Eddy Kenzo yari arwaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND