RFL
Kigali

Dr Dre mu bukangurambaga bwo gushyigikira ko imikino Olempike ya 2024 yazabera i Los Angeles

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/04/2017 12:04
0


Mu gihe umujyi wa Los Angeles uri mu myiteguro yo guhatanira kuzakira imikino olempike(Jeux Olympic) ya 2024, kuri ubu hamaze gushyirwaho komite igizwe n’abantu 117 bazakurikirana ibijyanye n’iyi myiteguro, abo bakaba barimo umuraperi Dr Dre ndetse na Magic Johnson wahoze abica bigacika muri NBA.



Umuraperi Dr Dre usanzwe uzwi cyane mu gutunganya indirimbo, yatoranijwe muri ubu bukangurambaga bwo kwitegura imikino olempike hagendewe ku buryo akunzwe cyane ndetse yubashwe i Los Angeles aho afatwa nk'umwe mu bavuga rikijyana.

Los Angeles ihanganiye uyu mwanya n’umujyi wa Paris mu Bufaransa. Muri Nzeli uyu mwaka nibwo komite mpuzamahanga ya olempike izagena umujyi ukwiye kwakira iyi mikino aho umwe ugomba kwakira 2024 undi 2028. Umujyi uzagaragaza ingufu n’ubushobozi niwo uzatoranywa bwa mbere.

Résultat de recherche d'images pour "J0 2024 2028"Iyi mijyi ibiri niyo ihatanira kuzakira imikino olempike ya 2024

Src: fr.Trace.tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND