Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore, yamaze kugera mu gihugu cya Uganda, aho ategerejwe mu gitaramo cyihariye ku muziki gakondo w’u Rwanda “A Cultural Night”, igihugu yabayemo mu bihe bitandukanye, kandi ahatangira ibyishimo.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjogera’ yahagurutse ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi
2024, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, agera i Kampala ahagana saa mbili
z’ijoro.
Massamba yabwiye
InyaRwanda ko yakiriwe neza n’abateguye iki gitaramo, kandi yiteguye gutanga
ibyishimo muri iki gihugu nyuma y’igihe atahataramira. Ni igitaramo avuga ko
cyihariye kuri we n’umuziki gakondo, bityo yiteguye kunyura benshi.
Ati “Navuga
ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye, ariko kandi ni igitaramo cyihariye ku
muziki gakondo, rero niteguye kuza gutarama byo hejuru cyane.”
Massamba asobanura iki gitaramo nk’ikigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda,
nyuma y’igihe atabataramira. Ati “Igitaramo kigamije ibyishimo no kwongera
gutaramana n’abakunzi banjye bo muri Uganda.”
Uyu muhanzi
asobanura ko uru rugendo rugiye kumufasha kongera kwagura amarembo y’inganzo
ye. Ati “Niteguye neza, kuko ngiye kwagura amarembo y’inganzo gakondo; inganzo
ikundwa na benshi. Ni ibyishimo bitagira ingano (kuri njye).”
Massamba
Intore agiye gukora iki gitaramo mu gihe yizihiza imyaka 40 ishize ari mu
muziki. Inganzo ye yatumye ataramira imbere y’abakomeye, kandi ahesha ikuzo
umuziki w’u Rwanda.
Igitaramo
cye kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024 muri Kampala Serena
Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Cyateguwe na sosiyete ya Hudson
Willis, isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri kiriya gihugu.
Uyu
munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjogera’ yaherukaga muri kiriya
gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by’isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko y’Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ibirori byo
kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi
nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Gen. Muhoozi
impano y’umupira wanditseho ijambo ‘Inkotanyi’.
Icyo gihe
yashimye Muhoozi agira ati “Ati “Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu
isabukuru yanyu Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n’ejo muri Perezidansi.
Nzaza kandi nzatarama ubucuti n’umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko
icyo dupfana kiruta icyo dupfa! Isabukuru nziza Nkotanyi cyane.”
Ku mpamvu
zamamaza iki gitaramo, bagragaza ko kwinjira mu myanya ya VVIP ari ukwishyura
300,000 UGX, mu myanya ya VIP ni ukwishyura 100,000 UGX n’aho mu myanya isanzwe
(Regular) ni ukwishyura 50,000 UGX.
Ubwo yari
mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023,
Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi
yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari
umurage.
Yavuze ko
yaririmbye muri Korali mu gihe cy’imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga
bitaryoshye cyane nka gakondo.
Massamba
avuga ko ubwo yari hagati y’imyaka 20 na 21 y’amavuko, yabonye ko akwiye
gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati
“Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye
aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.”
Massamba
ubwo yari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Uganda
Massamba
yakiriwe na bamwe mu bagize uruhare mu gutegura igitaramo agiye gukorera
Kampala Serena Hotel
Massamba
yavuze ko iki gitaramo cyihariye ku muziki gakondo w’u Rwanda
Massamba
agiye gutaramira muri iki gihugu nyuma y’imyaka ibiri ishize
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA MASSAMBA INTORE
TANGA IGITECYEREZO