Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka w’2020, ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Michael Tesfay mu mpera z’uyu mwaka.
InyaRwanda
yabonye amakuru avuga ko Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael bateganya gukora
ubukwe bwabo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024.
Hazaba
habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugera ku musozo, kuko uyu mwaka
uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.
Uzaba ari
umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano
wabo, aho bazarahirira kubana nk’umugabo n’umugore, bakazatandukanwa n’urupfu.
Ku wa 24
Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n’abo mu muryango we yafashe
irembo mu muryango w’umukunzi we. Ni nyuma y’uko ku wa 1 Mutarama 2024,
yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y’urukundo
[fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu
Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe,
Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu
mubano we n’umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye ‘Yego’ nk’ikimenyetso cy’uko
yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.
Muri
Gashyantare 2024, Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura
uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko 'ni ibintu bikubaho, hari ukuntu
umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera
nkibagirwa'.
Ati "Nubu ntabwo nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N'iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n'amagambo yakubwiye.
N'uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta
kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo 'Will you marry me' (Wakemera
gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n'ubu ngubu,
sindabimenyera..."
Uyu mukobwa
yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n'umukunzi we, ku buryo yatekerezaga
ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.
Ashingira
ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko
byamuhaga ishusho y'uko bidatinze azambikwa impeta.
Nishimwe
asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite
ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk'abandi bose; umuhungu
ukunda Imana kandi umukunda.
Uyu mukobwa
ufite iduka ry'imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n'umukunzi we bameze neza
kandi "Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024." Yirinze kuvuga
aho ubukwe buzabera ndetse n'itariki buzaberaho.
Abajijwe
niba atekereza kuba azatura hanze y'u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko
bizaterwa n'ibiganiro, amahitamo ndetse n'akazi gashobora gutuma bimuka. Ati
"Ariko mu Rwanda ni mu rugo."
Naomie
yavuze ko mu gihe kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y'ubukwe. Kandi avuga
ko nyuma y'uko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu
buzima bwe, birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n'abantu banyuranye,
gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye n'ibindi.
Mu byumweru
48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko
Imana yamuhuje n’umugabo wazanye umunezero n’ibyishimo mu buzima bwe.
Hari aho
yavuze ati “Nta kindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga
Imana ishobora byose kugira ngo ikomeze kuguha imigisha n’ibintu binini kandi
binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge
kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho...”- Icyo gihe yanditse ubu
butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y’amavuko.
Muri Kamena
2023, Nishimwe Naomie n’umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube
bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw’urukundo rw’abo, uko bamenyanye
n’ibindi biteye amatsiko kuri bo.
Michael
Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w’inshuti ye yo mu
Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije
niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye
y’abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.
Yavuze ko
bamweretse abakobwa kugeza ‘tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie
abarizwamo n’abavandimwe be]’. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari
ibyamamare mu Rwanda kandi ‘ni beza cyane’.
Muri iki
kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri resitora na Uwase
Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa
Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n’ibyo nawe yateganyaga
gukoraho mu Rwanda.
Michael
yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka nimero za
Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambuye.
Icyo gihe
Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere
cy’uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.
Uwase
yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko
hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.
Mu kiganiro
cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba,
ibyumweru bibiri birihirika.
Yavuze ko
byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri
WhatsApp ye. Hari aho avuga ati “Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba
nareba ifoto ye kuri WhatsApp.’’
Naomie
yavuze ko yatunguwe n’ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba
Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.
Michael
yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.
Mu
kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies
yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira
kuri buri umwe.
Naomie
avuga ko ‘nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza’. Avuga ko
ageze ku ifoto ye ‘nahise mvuga ko nta mukunzi mfite’.
Naomie
yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael
yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n’umukobwa uzwi.
Naomie
yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe
kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe
bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati “Ntabwo byari byoroshye, ariko byari
byiza.”
Michael
Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu buvuzi, muri
Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.
Afite
imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza
Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu
2018 yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera
kuri ane.
Miss Nishimwe
Naomie ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay
Nishimwe
Naomie n’umukunzi we barateganya gukora ubukwe tariki 29 Ukuboza 2024
Nishimwe
ari kumwe n’abavandimwe be ubwo biteguraga abafashe irembo mu muryango wabo
Imyaka
itatu irashize aba bombi bari mu munyenga w’urukundo ruganishije ku kurushinga
KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO NAOMIE YAKORANYE N’UMUKUNZI WE
TANGA IGITECYEREZO