Irasubiza Moïse wamamaye nka Producer Kiiiz yatangaje ko yatangiye imikoranire n’umuhanzikazi La Reina nk’umwe mu bo azajya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Label’ ashaka gutangiza mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda birenze kuwutunganya.
Atangaje
ibi nyuma y’uko mu minsi ishize yasezeye muri Country Records atangira
kwikorera, aho yashinze studio ye bwite azamurika mu minsi iri imbere.
Kiiiz
asobanura ko kwikorera zari inzozi ze, biri mu mpamvu zatumye asezera muri iriyi studio agatangira urugendo rwo kwikorera no kugaragaza impano z’abandi.
Ati “Kwikorera
zari inzozi zanjye, mbere y’uko njya muri Country Records nari natangiye
gutekereza kugukora studio yanjye, gusa ndavuga nti reka mbanze nkore umwaka
umwe mbe nisuganya, nagure izina ryanjye ngire ibikorwa byinshi bihagije
nshyireho urwego rwanjye, igihe cyarageze ubu studio irahari amazina ntabwo
ndatangira kuyashyira hanze.”
Uyu musore
yabwiye InyaRwanda, ko mu rugendo rwe rwo kwikorera yatangiye gufasha cyane
cyane abahanzikazi bafite impano bari barabuze aho kumenera, ari nayo mpamvu
yatangiye gukorana n’umuhanzikazi La Reina, ufite ubuhanga mu gucuranga gitari.
Kiiiz yavuze ko azajya yandika indirimbo hanyuma azihe uyu mukobwa azaririmbe, rimwe na rimwe bahuze imbaraga mu bijyanye no kuzandika.
Ati “La Reina ni umwe mu
bahanzikazi ngiye gutangira gufasha muri ‘Management’ ngiye kujya muha
indirimbo azaririmbe, hanyuma nshyire imbaraga mu ikorwa ry’amashusho (Video)
nyuma y’uko nzajya mba nasoje ikorwa rya ‘Audio’.”
Yavuze ko
bitewe n’uko ataramurika ku mugaragaro studio ye, yahisemo ko uyu mukobwa
yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, ateguza indirimbo ye nshya ikoze mu buryo
bwa ‘Accoustic’ izasohoka tariki 1 Kamena 2024.
Kiiiz
yavuze ko yahisemo gukorana n’umukobwa mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abakobwa
bakiri bacye mu muziki w’u Rwanda. Ati “Nabonaga mu kibuga cy’abakobwa ari
bacye cyane, cyangwa haburamo umuntu waza agakora ku buryo buri mukobwa uri mu
muziki ahaguruka agakora, niyo mpamvu tugiye gutangira gukorana n’uwo mukobwa,
tumufashe tugaragaza ibikorwa bye…”
Uyu mukobwa
ugiye gutangira gukorana na Producer Kiiiz, ni umwe mu bize umuziki ku ishuri
rya muzika rya Nyundo; kandi yagiye agira uruhare rukomeye mu kwandika zimwe mu
ndirimbo z’abahanzi zagiye zijya hanze mu bihe bitandukanye.
Hari imwe
mu ndirimbo iri kuri Album “Colorful Generation” ya Bruce Melodie yanditse, kandi
amakuru avuga ko yasoje amasomo ye ku Nyundo mu 2022.
Amashusho
ye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mukobwa yagaragarijwe urukundo n’abarimo
Ariel Wayz, Mani Martin, Auddy Kelly, Director Gad n’abandi bamubwira ko
biteguye kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki agiye gutangira.
La Reina
yabaye umuhanzikazi wa mbere watangajwe ugiye gufashwa na Prince Kiiiz
Prince
Kiiiz yatangaje ko agiye gutangira imikoranire na La Reina, nyuma y’uko ashimye
impano ye
La Reina
afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari, ndetse hari imwe mu ndirimbo za
Bruce Melodie yanditse
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDITINYA’ YA LA REINA
TANGA IGITECYEREZO