RFL
Kigali

Bishimangira Demokarasi! Perezida Kagame yatanze kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repeburika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/05/2024 18:01
0


Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame akaba umukandida w’umuryango wa FPR mu matora ya Perezida wa Repebulika ateganyijwe muri Nyakanga, yatanze kandidatire ye muri Komisiyo ishinzwe amatora.



Mu gihe habura igihe gito Abanyarwanda bakinjira mu gihe cyo gutora umuyobozi ubereye u Rwanda n’AbanyaRwanda, Perezida Paul Kagame wari umaze igihe atowe mu muryango wa FPR Inkotanyi ko ariwe uzongera guhagararira iri shyaka mu matora, yamaze gutanga kandidatire ye muri komisiyo y’amatora.

Aherekejwe na Madamu Jeanette Kagame, Perezida Kagame yatanze ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamaza ku mwanya wa  Perezida wa Repeburika.

Nyuma y’iki gikorwa cyo gutanga kandidatire ya Perezida Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repeburika,  Gasamagera Wellars Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi wari waherekeje Perezida Kagame yatangaje ko iki gikorwa cyo gutanga kandidatire atari umuhango ahubwo ari ikimenyetso cy’uko igihugu cy’u Rwanda kigendera ku itegeko na demokarasi.

Yagize ati “Uyu ntabwo ari umuhango gusa ahubwo ni igikorwa cy’ingenzi gishimangira Demokarasi. Kandi nk’umuryango wa FPR Inkotanyi twemera ihame rya demokarasi, twemerea ko igihe kigera abantu bakavugurura ubuyobozi mu gihugu. 

Niyo mpamvu rero igikorwa cy’uyu munsi cyo gushyikiriza kandidatire y’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ari igikorwa cy’ingenzi twemera twese ko ari intango y’urugendo rugamije kuvugurura ubuyobozi bw’igihugu.”

Agaruka ku bikorwa umuryango FPR Inkotanyi uramutse ugiriwe icyizere ukongera gutorwa wazakora mu bitarakozwe mu myaka yatambutse, Umunyamabanga Mukuru wa FPR yatangaje ko bamaze gusohora igitabo gikubiyemo imigabo n’imigambi y’uyu muryango mu minsi micye bakaba bazagisakaza.

Yatangaje ko n’ubwo kitari cyasohoka, hari byinshi umuryango FPR Inkotanyi wakoze bikubiye mu nkingi eshatu. Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage ndetse n’inkingi y’imiyoborere. Izi nizo nkingi kandi umuryango FPR Inkotanyi wagendeyeho kuva batangira kuyobora igihugu kandi hakaba hari byinshi bamaze gukora bigaragarira buri wese.

Gusa n’ubwo igitabo cya Manifesto kitari cyasohoka, mu byo FPR Inkotanyi izashyiramo ingufu niramuka itowe harimo kurinda no gusigasira ibyagezweho, imibereho myiza y’abaturage mu buryo bw’ubukungu, gukomeza umutekano n’ubusugire bw’Igihugu by’umwihariko umudendezo w’abanyarwanda.

Agaruka kuri bimwe mu bibazo bikomeye cyane umuryango FPR Inkotanyi wahuye nabyo kuva bagera ku buyobozi, Wellars Gasamagera yasobanuye ko ari ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yagize ati “Ikibazo cya mbere gikomeye mu gihugu cyacu ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikintu gikomeye cya mbere twagize ni uguhangana n’izo ngaruka zabaye. Kureba abantu bari barabuze icyizere cyo kubaho tukakigarura, kubashakira uko babaho, aho batura, icyo barya, ibikorwa by’ibanze.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo imyaka ibaye myinshi umuryango FPR Inkotanyi uhangana n’izi ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, intambwe imaze guterwa irashimishije ku buryo ubu noneho harimo kurebwa ku iterambere ry'abaturage kuruta kugarura icyizere cyo kubaho.

Agaruka ku cyo umunyamuryango wa FPR asabwa, Gasamagera Wellars yavuze ko umunyamuryango wa FPR icyo asabwa ari ukwitwara neza imbere y’abandi, gufatanya no gufashanya nk’abanyarwanda muri rusange, kuzana abandi banyamuryango benshi ku buryo babaye ari benshi byakoroha cyane mu iterambere kuko icyerekezo cyaba ari kimwe.

Nyuma yo gutanga Kandidatire, Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida biteganyijwe kuva ku wa 22 Kamena 2024 kugeza ku wa 13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora ateganyijwe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye hanze y’u Rwanda ndetse no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu. Aya ni amatora y’umukuru w’igihugu.

Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora hanyuma ku wa 27 Nyakanga 2024 hatangazwe mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora.

Perezida Kagame yamaze gutanga kandidatire ye imwemerera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repeburika ahagarariye FPR Inkotanyi.


Ibikorwa byo kwiyamamaza nibitangira, Perezida Kagame azongera yiyamamarize mu bice bitandukanye mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND