RFL
Kigali

Diamond ushimishijwe cyane no gukira kwa Hawa babyaranye yiyemeje kuzamufasha agatangira Business

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/11/2018 17:12
1


Umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Tanzaniya ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba, akaba na nyiri Wasafi, Abdul Naseb uzwi nka Diamond Platnumz nyuma yo gutanga ubufasha mu kuvuza Hawa Said yagize n’icyo amuvugaho.



Mu kwezi gushize ni bwo twabagejejeho inkuru ivuga ko Diamond yemeye kwitanga cyane kugira ngo uyu mukobwa avuzwe kuko yari afite uburwayi bw’impyiko zangiritse ndetse biri ngombwa ko azajya kuvurizwa mu Buhinde ariko ubushobozi bwari ikibazo cyane maze Diamond agatanga angana na Milliyoni 5 yo kuvuza Hawa, umuhnazikazi banabyaranye umwana nyuma yo gukorana indirimbo.

Muri iyi minsi rero, Hawa uri mu Buhinde, yarabazwe ndetse ubu ngo ubuzima bwe bumeze neza kuko ari no koroherwa nk’uko Babu Tale, Manager wa Diamond yabigaragaje binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashimangiye ko Hawa yorohewe rwose nyuma yo bugawa n’ubwo bitari byoroshye ndetse aniteguye gusubira iwabo muri Tanzaniya. Ashimira cyane abamusengeye anabasaba gukomeza kumusengera ngo atore agatege anakire neza ubuzima bukomeze uko bwahoze.

Diamond

Babu Tale yagaragaje ko Hawa yorohewe ubu ameze neza asaba ko yakomeza gusengerwa 

Bidatinze rero kuri wa Gatanu na Diamond yahise agaragaza ibyishimo afite ku kuba Hawa bakoranye indirimbo ‘Ntarejea’ yorohewe kandi yiteguye gusubira muri Tanzaniya ndetse anashimangira ko atazamwakira amara masa kuko yamusabye ko yazamuha igishoro yiteguye kukimuha rwose aho yagize ati “Nyuzwe no kubona uri guseka ubu…Nzishimira kumva igitekerezo cyiza kizava muri business yawe kandi nzabigufashamo #HawaUbuAriGuseka”

Tubibutse ko byavuzwe ko uyu muhanzikazi Hawa yabyaranye na Diamond n’ubwo ngo yabatereranye cyane ntamufashe kurera umwana, ibintu byahangayikishije cyane nyina wa Hawa kuko ngo nyuma yo kubyarana na Diamond wamutereranye yahise atwarwa n’ibiyobyabwenge akibera umusinzi maze nyina agasigara amurerera wenyine, cyane ko n’uburwayi bw'impyiko Hawa yari afite yari yarabutewe n'inzoga nyinshi.

Diamond

Diamond yashimishijwe no kuba Hawa ari guseka ubu yemera kuzamufasha akamuha igishoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra5 years ago
    nta sano isumba iy'amaraso.niba ufite uwo musangiye byinshi harimo amaraso mwegere umukunde kuko ntuzabona undi nkawe





Inyarwanda BACKGROUND