Abdul Nasib uzwi nka Diamond Platnumz yageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa 5. Yaje i Kigali amaze igihe gito cyane abitangaje ku mbuga nkoranyambaga ko agiye kumara weekend i Kigali. Yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga impamvu nyamukuru zamuzanye i Kigali.
Yatangiye yivuga ndetse avuga ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ngo kuko ahafata nko mu rugo kubera uburyo abanyarwanda bamushyigikira mu muziki we. Yavuze ko impamvu ya mbere imuzanye mu Rwanda ari uguhindura isura abahanzi barebwamo yaba ku babyeyi ndetse no ku bihugu. Yagize ati “Ubusanzwe abahanzi bakunze gufatwa nk’abantu batoza urubyiruko ibintu bibi, kunywa itabi… ni iki twakora ngo twereke ababyeyi bacu, ibihugu byacu ko hari ikindi kintu dushoboye?”
Diamond yavuze ko ari muri urwo rwego yatekereje ibintu bishobora gutanga akazi ku bantu benshi, akaba yazaniye abanyarwanda ubunyobwa bwamwitiriwe ‘Diamond karanga’ ndetse n’umubavu ‘Chibu Perfume’. Yavuze ko kuba umunyamuziki atari ukwirirwa mu tubyiniro no gukora ibindi bitandukanye nta gutekereza ku bindi byaguteza imbere cyangwa ngo binateze igihugu cyawe imbere. Yizera ko ibi yagerageje gukora bizatuma hari urubyiruko rubona akazi ndetse ngo ateganya ko uruganda rwa Diamond karanga rwazanwa mu Rwanda bityo abahinzi b’ubunyobwa bakaba babona aho bagurisha umusaruro wabo.
Diamond yavuze ko ikindi gikomeye cyamuzanye mu Rwanda ari ugusura Jordan Foundation y’abana bafite ubumuga bwo kutabona. Yavuze ko ubundi yazaga mu Rwanda agakora igitaramo akigendera ariko ngo uyu niwo mwanya yafashe wo kuba yaganira n’abanyarwanda ndetse no kuba yatembera ibice bitandukanye. Yavuze ko mu byo azafasha Jordan Foundation ari ukwishyurira abana bayibamo ubwishingizi bwo kwivuza, ariko kubera uburwayi bwabo bakaba bivuza inshuro nyinshi, bityo akaba azabafasha kwishyura ibijyanye no kuvuza aba bana mu gihe cy’umwaka wose.
Ikindi yagarutseho ni umushinga wo kuzana Wasafi FM na Wasafi TV anashima uburyo u Rwanda rurangwa n’isuku, ngo aho yagiye hose mu bihugu byose bya Afurika nta hantu yigeze abona isuku nk’iyo mu Rwanda, bikaba ari byo byamukuruye kuba yaza kuhashaka ahantu yagira yajya aza gutemberera no kuruhukira n’umuryango we cyangwa se no kuba yahakorera akazi, ndetse ngo yatangiye gusura hamwe na hamwe abantu bamurangiye. Yashimiye perezida wa repubulika Paul Kagame wabashije kugira u Rwanda uko rumeze ubu.
Diamond Platnumz yanabajijwe ibyerekeye kuba yaba akoresha abapfumu mu gutera imbere kwe abihakanira kure avuga ko umupfumu wakuragurira ntaragurire umwana we ataba agukunda kurusha uwo yabyaye ahubwo ngo inzira nziza ni ugusenga no gukora cyane.
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO