Christopher, Knowless na Jules Sentore bahuriye mu gitaramo "Agatima Valentine", maze bashimisha abacyitabiriye ari nako babafasha gukomeza kuryoherwa n’ urukundo ku munsi w'abakundana
Iki gutaramo cyiswe “ Agatima” cyateguwe na Muneza Christophe usanzwe umenyerewe ku izina ry' ubuhanzi rya Christopher, yari yatumiye umuhanzikazi Knowless basanzwe bakorana mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music iyoborwa na Producer Ishimwe Clement netse na Jules Sentore wo muri Gakondo Group
Ku rubyiniro habanje Jules Sentore aririmba indirimbo ze zose z' urukundo zimenyerewe ariko agacishamo n' izindi z' abandi bahanzi bamenyerewe yagendaga asubiramo kandi zikanyura abari bitabiriye iki gitaramo
Jules Sentore n' ubwo atabarizwa muri Kina Music yabanje ashimisha abari bari hano
Jules Sentore yagaragaje ko ijwi rye atarishakisha
Nyuma ya Jules Sentore hakurikiyeho Knowless, wagaragarijwe ibyishimo bikomeye n'abantu ubwo yasesekaraga ku rubyiniro amashyi aba urufaya. Knowless ukomeje kugaragaza imizamukire y' imiririmbire ye mu buryo bw'umwimerere(LIVE) umunsi ku munsi yafashije cyane abakundana bari bahari abafasha kumva ko bari mu rukundo yifashishije indirimbo ze z' urukundo ndetse n' izindi ndirimbo nyinshi zakanyujijeho mu bihe byatambutse zo mu Rwanda no hanze nk'iyitwa "Avec Toi" na
Knowless nawe yahacanye umucyo imbere y' abafana be n' aba mugenzi we Christopher
Nk' uko byari bitegerejwe n' abakunzi ba Christopher ari nawe wari nyir' itaramo, yahise ahasesekara ku rubyiniro. Uyu musore ukomeje kugaragaza ko akundwa n' abatari bake yaje ku rubyiniro yambaye ikoti ry' umukara, ishati y' umukara na karavati y' umutuku bigaragaza amabara akunze gukoreshwa kuri uyu munsi w' abakundana
Mu ikoti n' ishati by' umukara na karavati y' umutuku, Christopher yakangagiye ku rubyiniro afite na gitari
Christopher yagerageje gushimisha abari baje kumureba
Mu ijwi ryiza cyane ritanjya rihinduka Christopher yafashije abakundana kuryoherwa n' urukundo
Nk' uko bimenyerewe mu ijwi ryiza riryoheye amatwi uyu musore asanganywe yagerageje gushimisha abitabiriye igitaramo cye nabo byagaragaraga ko bamwishimiye ku mapnde zose ibi bikaba byanagaragariraga ku buryo iki gitaramo cyari cyitabiriwe hatitawe ku mafaranga yari yishyujwe. Ku rubyiniro Christopher akaba yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye zaba iza kera zakanyujijeho hano mu Rwanda, izo hanze zirimo amagambo meza y’ urukundo nde na zimwe mu z’ abahanzi bo mu gihugu cy’ u Burundi zamenyekanye. Ubwo yageraga ku ndirimbo ‘Agatima’ yanitiriye iki gitaramo cye, byagaragaye ko ari indirimbo ikunzwe cyane
Producer Ishimwe Clement akaba n' umuyobozi wa Kina Music niwe uba acurangira abahanzi be piano
Cyari igitaramo gifite umwihariko mu buryo bw’ imitegurire urebye uburyo bwari bwateguwe abantuza kwicaramo ndetse no kuba uwabashije kuhagera wese yabonaga icyo kunywa ndetse n’ ibyo kurya bigiye bitandukanye
Tom Close yari yaje kwishimana n' umufasha we Tricia ndetse anamuririmbira indirimbo 'Umugabo Uhiriwe'
Jules Sentore nawe yari yaje agaragiwe
Cyabaye igitaramo cyitaziabagirana ku bakundana
Bamwe baobonye uburyo bwiza bwo kubyinana n' abakunzi babo
Imyambarire yari itandukanye bitewe n' uko buri wese abyumva
PHOTO/Jean Chris Kitoko
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO