Muri iyi minsi Charly na Nina bari bamaze igihe muri Uganda bahakorera akazi kanyuranye ka muzika, aba bahanzikazi batangiye kugaragaza umusaruro w'ibyo bamaze iminsi muri Uganda bashyirira rimwe hanze indirimbo ‘Zahabu’ n’amashusho yayo.
Iyi ndirimbo Zahabu ije nyuma ya ‘Mfata’ aba bakobwa bari bamaze iminsi bakoze, kuri ubu bayishyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Sacha Vybes umugande umaze kubaka izina mu gufata no gutunganya amashusho y’abahanzi muri aka karere.
Charly na Nina bashyize hanze iyi ndirimbo
Amajwi y'iyi ndirimbo yo yafashwe anatunganywa na producer Nessim umugande umaze kubaka izina mu bahanzi bo mu Rwanda cyane ko amaze iminsi asa n'uwigaruriye isoko ryo gukora indirimbo z’abanyarwanda uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Owooma’ iherutse no kuba indirimbo y’umwaka muri Uganda.
TANGA IGITECYEREZO