RFL
Kigali

Charly na Nina bashyize hanze indirimbo ZAHABU iherekejwe n’amashusho yayo bakoreye muri Uganda–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2017 17:56
0


Muri iyi minsi Charly na Nina bari bamaze igihe muri Uganda bahakorera akazi kanyuranye ka muzika, aba bahanzikazi batangiye kugaragaza umusaruro w'ibyo bamaze iminsi muri Uganda bashyirira rimwe hanze indirimbo ‘Zahabu’ n’amashusho yayo.



Iyi ndirimbo Zahabu ije nyuma ya ‘Mfata’ aba bakobwa bari bamaze iminsi bakoze, kuri ubu bayishyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Sacha Vybes umugande umaze kubaka izina mu gufata no gutunganya amashusho y’abahanzi muri aka karere.

Charly na NinaCharly na Nina bashyize hanze iyi ndirimbo

Amajwi y'iyi ndirimbo yo yafashwe anatunganywa na producer Nessim umugande umaze kubaka izina mu bahanzi bo mu Rwanda cyane ko amaze iminsi asa n'uwigaruriye isoko ryo gukora indirimbo z’abanyarwanda uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Owooma’ iherutse no kuba indirimbo y’umwaka muri Uganda.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ZAHABU YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND