RFL
Kigali

Charly na Nina bari bamaze igihe i Burayi bagarutse i Kigali, mu babakiriye hagaragaramo Christopher –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/07/2018 12:04
1


Muri Gicurasi 2018 nibwo Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda berekeza ku mugabane w’Uburayi aho bari bafite ibitaramo bizazenguruka mu bihugu binyuranye bataramira abatuye kuri uyu mugabane. Nyuma y’amezi arenga abiri bari kuri uyu mugabane aba bahanzikazi bagarutse mu Rwanda gusa bitunguranye mu babakiriye hagaragaramo Christopher.



Aba bahanzikazi bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 aho bari bazanywe n’indege ya Rwandair, ubwo bageraga ku kibuga cy’indege basanze bamwe mu nshuti zabo za hafi baje kubategereza icyakora mu munaniro mwinshi bagaragazaga  bemereye iminota mike yo kuganiriza umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari uri aho.

Mu kiganiro kigufi twagiranye aba bahanzikazi batangarije umunyamakuru ko ibitaramo byabo byabaye byinshi kuko hari aho bumvaga ko bakiri i Burayi bakaba barabahamagaye ariko mu by’ukuri  bakaba baravuye hano bazi neza ibitaramo bitanu gusa. Icyakora nkuko aba bahanzikazi babitangarije Inyarwanda.com ngo bavuye i Burayi bakoze ibitaramo cumi na kimwe mu gihe cy’amezi abiri arengaho iminsi mike bamaze i Burayi.

Aba bahanzikazi bose batangarije Inyarwanda.com ko mu by’ukuri bari bakumbuye mu Rwanda ndetse banakumbuye abafana babo icyakora ku bijyanye n’ibikorwa biri imbere batangaje ko bagiye kubanza kuruhuka ariko kandi ibikorwa bihari ari byinshi ku buryo bizeza abafana babo ko bashonje bahishiwe. Ku kijyanye no kuba Christopher yaje kubakira yaba aba bahanzikazi cyangwa Christopher bahamije ko bahuriye ku kibuga cy’indege ntayindi gahunda bari bafitanye icyakora nk’abahanzi kandi b’inshuti bagasuhuzanya cyane ko batari baherukanye.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO ABA BAHANZIKAZI BAGARUKAGA MU RWANDA

charly na NinaChristopher yaje kubakiracharly na NinaUyu mufana wabo yanze ko bagenda atifotozanyije nabocharly na NinaUyu mwana akunda Charly na Nina bikomeye yari umwe mu baje kubakira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Umukobwa wa Rulinda ngo yihebeye umwuzukuru wa Matayo hahahaj ihene n'intama ndagaswi





Inyarwanda BACKGROUND