RFL
Kigali

Charly & Nina, Deejay Pius na Big Fizzo bagiye gukorera ibitaramo i Bangui muri Centre Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2017 12:20
1


Charly & Nina, Deejay Pius na Big Fizzo bagiye gukorera ibitaramo bibiri muri Centre Africa bafatanyije n’umuhanzi ukunzwe muri iki gihugu uzwi nka Ozaguin Oz wiyita umwami wa Lumba muri Centre Africa. Ibi bitaramo harimo n’ikizaba kuri Saint Valentin aba bahanzi bakazabikorera mu mujyi mukuru wa Bangui.



Igitaramo cya mbere kizaba tariki 12 na 14 Gashyantare 2017 kibere mu mujyi wa Bangui, icya mbere kizaba tariki 12 Gashyantare 2017, akaba ari igitaramo cyiswe Soiree VIP kizabera kuri Hotel Lodger Plaza aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi makumyabiri by’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu azwi nk’ama CFA (20000CFA) ni ukuvuga arengaho gato 26.000Frw.

Nyuma y’umunsi umwe gusa bakoze iki gitaramo bazataramira abatuye umujyi wa Bangui muri 'Sitade de 20.000 Places' aho kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 1000CFA na 5000CFA. Ibi bitaramo byose bizajya birangirira muri After Party izajya ibera ahitwa Club 236 aho kwinjira bizaba aria ma CFA ibihumbi bitanu (5000CFA).

charly na nina

Iki ni cyo gitaramo aba bahanzi batumiwemo na AB Production kompanyi izwiho gutegura ibitaramo bikomeye muri Centre Africa

Charly na Nina bagiye kwerekeza muri Centre Africa bakenyereye ku ndirimbo yabo Face to Face iri guca ibintu muri iyi minsi mu gihe DJ Pius nawe ajyanye nyinshi mu ndirimbo ze zizaba zirangajwe imbere na ‘Agatako’ yakoranye na Chameleone ndetse na Play it again yakoranye na Good Lyfe. Farious cyangwa Big Fizzo nkuko bakunze kumwita we iyi ikazaba ari inzira azacamo mbere ko akorera igitaramo i Burundi aho ateganya kumurikira album ye nshya.

Aba bahanzi b’abanyarwanda barimo Charly na Nina ndetse na Dj Pius bazerekeza muri Centre Africa mu gihe bazaba bavuye Uganda aho byitezwe ko bazaririmba muri Hipipo Awards tariki 4 Gashyantare 2017, Nyuma yo kuva Centre Africa Charly na Nina bazahita berekeza mu Bubiligi bajyanye n’Impala aho bazahaguruka mu Rwanda tariki 27 Gashyantare 2017.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA 'FACE TO FACE' INDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omar7 years ago
    bakomerezaho muzika nyarwanda bawamamaze hose nabandi bahanzi barebereho kokugira manager hari bimara muzika nyarwanda izabijyeraho ni dukomeza gufatanya





Inyarwanda BACKGROUND