RFL
Kigali

Cedric yashize hanze amashusho y’indirimbo ‘Amarira’ yakoranye na Gabiro Guitar- Video

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:5/10/2018 17:37
0


Umuhanzi Cedric akomeje gukora umunsi kuwundi kugira ngo inzozi afite zo kuzatungwa n’umuziki zibe impamo. Yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Amarira’ yakoranye na Gabiro Guitar.



Iradukunda Cedric wahisemo gukoresha izina Cedric mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda, muri Gicurasi 2018 yasohoye indirimbo ’Urutoki’ ari nayo  yinjiranye mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda, kuri, ubu yashyize hanze amajwi n'amashusho y’indirimbo ‘Amarira’ yakoranye na Gabiro Guitar.

Muri aya mashusho umuhanzi Gabiro Guitar ntabwo yabashije kugaragara gusa mu majwi yumvikanamo. Tuganira na Cedric yatubwiye ko Gabiro atigeze abona umwanya wo kwitabira ifatwa ry’amashusho kubera gahunda nyinshi yarimo. Ati: "Gabiro Guitar yagize gahunda nyinshi zahuriranye n’ifatwa ry’amashusho. Indirimbo twayifashe mu minsi 2 ariko umunsi wa mbere yambwiye ko yagiye mu bukwe undi munsi yari agiye muri Uganda. Kandi uwafashe amashusho akorera muri congo kongera kumuhamagara birangora n’izo mpamvu zatumye atagaragara muri video."

Umuhanzi Cedric yadutangarije ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buganisha ku gukangurira abakundana kureka guhemukirana kuko iyo uwahemukiwe yigendeye, uwahemutse arababara ndetse akifuza ko ibihe byasubira inyuma akikosora bitagishobotse. Muri iyi ndirimbo Cedric avuga ko iyo agiye kuryama atonekara yifuza ko azaza akongera akamubona.

Cadric avuga ko iyi ndirimbo iza gukomeza gufasha benshi bari mu rukundo bagakomeza kwirinda kubabazanya, buri wese agakomeza guha agaciro urukundo uwo bakundana yamukunze.  

Uko byari byifashe mu ifatwa ry'amashusho: 

Uko byari byifashe mu ifatwa ry'amashusho

Aya mashusho yafashwe na Sam Kent umwe mu bari kubaka izina muri uyu mwuga.

Cedric asaba abakunzi b'umuziki nyarwanda gukomeza kumushyigikira kandi mu mpera z'uyu mwaka arashyira hanze indi ndirimbo yise  'Bonne année'.

Kanda hano urebe Amashusho ya Cedric agira ati 'Amarira'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND