RFL
Kigali

Byumvuhore, Ben Ngabo, Daniel Ngarukiye na Masamba bahuriye mu mashusho y’indirimbo “Umuntu ni nk’undi” ya Ruremire-Byinshi kuri yo n’indi mishinga iyiherekeje

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:17/03/2015 21:21
4


Nyuma y’ibitaramo bikomeye byatumiwemo abahanzi bakomeye cyane muri muzika nka Byumvuhore, Cecile Kayirebwa na Ben Ngabo, umuhanzi Focus Ruremire yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitiriwe igitaramo cye ndetse yanahurijwemo na bamwe muri aba bahanzi n’abandi baririmba injyana ya gakondo



Nk’uko uyu muhanzi yabidutangarije iyi ndirimbo yayikoze mu bihe bya kera agitangira umuziki ariko ntiyakundwa cyane kandi ubutumwa buyirimo bwakubaka imitima y’abanyarwanda ndetse n’abatuye isi yose muri rusange ni muri urwo rwego rero yahisemo kuyisubiramo ndetse anayitirira iki gitaramo

Yagize ati “Igitekerezo nyirizina cyaje kera, indirimbo nayikoze muri 2008 ariko nifuza ko mu biranga umuco wacu kuko icyo nacyo ari kimwe mu biwugize cyahabwa agaciro kuko igaragaza neza ko haba ikibazo twagize twe abanyarwanda tutifuza kongera gusubiramo, haba abandi bantu b’abaturanyi cyangwa batuye isi ishobora kubafasha kuko yimbitse mu kugaragariza umuntu ko ntacyo agomba kuziza undi.”

Byumvuhore Jean Batiste mu ifatwa ry'amajwi n'amashusho

Byumvuhore Jean Batiste mu ifatwa ry'amajwi n'amashusho

Nicyo kintu numvise muri iyo myaka ko cyagira icyo gifasha abandi bantu gusa ntabwo yageze ku ntego muri biriya bihe kuko ariyo natangiriyeho, murabyumva namwe nk’umuhanzi utangiye, hanyuma rero nifuza kuyitiza imbaraga kugira ngo icyifuzo kigerweho cy’uko ubutumwa bugere kure buhurirweho n’abahanzi benshi. N’iki gitaramo rero nicyo nayishingiyeho. Nagira ngo kidufashe kwibonamo nk’abantu bamwe mu muco umwe, twe n’abanyarwanda tugira amahirwe yo guhurira ku muco.

Daniel Ngarukiye, umusore ukiri muto ariko ufitiwe icyizere gikomeye mu njyana za gakondo nyarwanda

Daniel Ngarukiye, umusore ukiri muto ariko ufitiwe icyizere gikomeye mu njyana za gakondo nyarwanda na we yagaragaye muri iyi ndirimbo

Twamubajije kandi icyo yaba yaragendeyeho mu guhitamo abahanzi bafatanyije ari mu ndirimbo ndetse no mubitaramo atubwira ko nta kindi yagendeyeho uretse kuba bari bahari bafite umwanya, gusa nanone yibanda cyane ku baririmba indirimbo z’umuco gakondo.

Yagize ati “Nashingiye kukuba aba bahanzi barabashaga kuboneka badafite ibibazitira. Sinigeze ntekereza ko hari ikindi cyagenderwaho uretse kuba aririmba iby’umuco gakondo cyane cyane ko burya abaririmba bene iyi njyana y’umuco nyarwanda, abantu baba bumva ko bakuze bashobora guhanura abandi, ubumva aba abitezeho ubutumwa.”

Intore Masamba mu mashusho y'indirimbo umuntu ni nk'undi

Intore Masamba mu mashusho y'indirimbo umuntu ni nk'undi

Yakomeje ati “Ku bamfashije mu gitaramo nabo barebye abari bafite umwanya kugira ngo baze baririmbe cyane cyane ko n’igihe cyari gito kandi bagombaga guhita basubirayo. Urugero ni nka Byumvuhore we amaze gufatisha amajwi twafashe n’akantu gato k’amashusho ye aragenda ngo tutazagera iki kibazo

Byumvuhore nawe wagaragaye muri ibi bitaramo mbere yo gusubira i bwotamasimbi yarabanje afatwa amajwi n'amashusho

Byumvuhore nawe wagaragaye muri ibi bitaramo mbere yo gusubira i bwotamasimbi yarabanje afatwa amajwi n'amashusho

Muri iki kiganiro kandi twabajije uyu muhanzi impamvu umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamuherekeje mu bitaramo byo kwamamaza ubutumwa bw’iyi ndirimbo mu gihugu hose, atagaragaye mu bamufashije kuyiririmba maze adusubiza asa n’ushidikanya muri aya magambo

Ati“Kayirebwa yaba yari afite ahari Contract(amasezerano). Nkeka ko yari ayafitanye n’abantu b’i Burayi batuma ataririmbana n’abandi(featuring) ahari. Nibwo busobanuro nabonye gusa nawe yari yahawe ikaze gusa ntibyamushobokera.”

Ben Ngabo bakunze kwita Kipeti yabanye na Focus Ruremire mu rugendo rwose rw'umuntu ni nk'undi

Ben Ngabo bakunze kwita Kipeti yabanye na Focus Ruremire mu rugendo rwose rw'umuntu ni nk'undi

Mu gusoza twamubajije niba ibi bitaramo abanyarwanda bazongera kubibona maze atwizeza ko mu mpera z’umwaka azongera agatumira abahanzi bakoze amateka muri muzika nyarwanda

Yagize ati “Mu mpera z’uyu mwaka niko bizaba bimeze abantu bazongera banezeranwe n’abahanzi bo hambere. Ntekereza ko uko bizajya bitera imbere niko bizajya birushaho kongera kunyura abantu. Kugeza ubu sinabona uko mbatangaza mu gihe ntararangiza kugirana nabo ibiganiro bya nyuma bisaba ko tubanza kwemeranya tumaze no gusinya amasezerano, umuntu amaze kwizera neza ko yatangaza ikintu kikaba, ntagitangaze kandi ngo ejo havemo kudahuza babona ko umuntu ababeshya kandi umuco w’i Rwanda ntubidutoza.”

N'ibwo ataramenya neza abo aribo, Ruremire arahamya ko mu mpera z'uyu mwaka azazanira abanyarwanda abahanzi bazabanezeza

N'ibwo ataramenya neza abo aribo, Ruremire arahamya ko mu mpera z'uyu mwaka azazanira abanyarwanda abahanzi bazabanezeza

Asoza yagize ubutumwa aha abakunzi b’ibihangano bye ndetse n’abanyarwanda bose ati “Icyo nifuza ni uko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwabasha guhindura imitima ya benshi, nk’uko abahanzi babo bakunda bayigaragayemo kugira ngo bafashe abakunzi babo bose kumva neza ko igitekerezo cyo kuba umuntu wese ari nk’undi ari icyo gushyigikirwa kandi barusheho kubyumva koko ko abantu bose turi bamwe hatagomba kugira rwose uhemukira undi

Reba hano amashusho y’indirimbo umuntu ni nk’undi Focus Ruremire yafatanyije n’abahanzi batandukanye nka Byumvuhore, Ben Ngabo, Daniel Ngarukiye na Masamba Intore

 

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone9 years ago
    iyo ndirimbo ni ok ok kandi irimo message rwose pe! ok ok ni umwimerere
  • pedro soneone9 years ago
    iyo ndirimbo ni umwimerere irimo message ni byiza
  • Kajisho9 years ago
    RUREMIRE NA BAGENZI BAWE RWOSE MUKURE MUJE EJURU,,,IYI NDIRIMBO YANYU NI INGENZI KU MUNTU WESE WIFITEMO UBUNTU N'UBUMUNTU,,,UFITE AMATWI ARUMVIRE AHA,,,MURAKOZE
  • 9 years ago
    ni uko





Inyarwanda BACKGROUND