Muri iyi minsi umuhanzikazi Butera Knowlessni umwe mu bahanzi baryohewe cyane n’uko muri Tanzania bakora cyane mu bikorwa binyuranye bya muzika. Uyu muhanzikazi ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye mu bikorwa binyuranye bya muzika.
Ibijyanye n'aya makuru uyu muhanzikazi yabihamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yari amubajije ibyo ahugiyemo muri iyi minsi. Butera Knowless yagize ati”Ubu ndi muri Tanzania aho nagiye gufata amashusho y’indirimbo yanjye nshya igomba kujya hanze mu minsi mike iri imbere. Usibye ibi ariko nanone hari abantu dufitanye inama y’akazi ka muzika twagombaga guhura bityo ni yo mpamvu turi hano.”
Butera Knowless na Ishimwe Clement wamuherekeje nk’umujyanama we mu bya muzika berekeje muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bagomba kuvayo kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 nyuma yo kurangiza imirimo inyuranye y'umuziki yabajyanye muri Tanzania. Icyakora tugarutse ku ndirimbo nshya bagiye gukorera muri Tanzania, byitezwe ko izajya hanze umunsi uwo ari wo wose mu byumweru bibiri biri imbere.
Butera Knowless
Iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ngo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Kina Music mu gihe amashusho yayo ari gufatirwa muri Tanzania na Hanscana umu producer w'umuhanga mu gutunganya indirimbo muri Tanzania wanakoze ‘Uzagaruke’ ya Butera Knowless aheruka gushyira hanze.
REBA HANO 'UZAGARUKE' INDIRIMBO YA KNOWLESS YAFATIWE AMASHUSHO MURI TANZANIA
TANGA IGITECYEREZO