RURA
Kigali

Umunyarwenya Kigingi utegerejwe i Kigali yahawe igihembo nk’uwahize abandi mu Burundi- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2025 14:24
0


Umunyarwenya uri mu bakomeye, Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi, yahawe igikombe nk’umunyarwenya wahize abandi mu gihugu cy’u Burundi 2024. Yagishyikirijwe mu gihe hari amakuru avuga ko ari no mu myiteguro yo kongera gutaramira i Kigali.



Yagihawe ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 agihawe n’Ishyirahamwe ry’urubyiruko ruhurira mu mikino inyuranye rizwi nka “AJSC Association Des Jeunes Sportifs Culture”, basanzwe batanga ibihembo mu mikino itandukanye, ndetse bahemba na ‘Federation’ z’imbere mu gihugu no hanze y’Igihugu. 

Abategura ibi bihembo bagera no mu byiciro by’ubuhanzi, aho buri mwaka banatanga igikombe ku banyarwenya bahiga abandi, cyangwa se umunyarwenya ku giti cye. Kuri iyi nshuro bahisemo Kigingi, nyuma y’ibikorwa binyuranye bakoze. 

Umwe mu bategura ibi bihembo, yasobanuye ko Kigingi bamuhaye igikombe cy’umunyarwenya wahize abandi mu Burundi mu 2024 (Best Comedy of the year) “Dushingiye ku bitaramo bitandukanye yakoze mu Burayi, muri Amerika, Canada n’ahandi.”

Ati “Nta munyarwenya n’umwe wo mu Burundi wari wagakoze ibi bitaramo. Rero, nta n’umwe bari bahanganye. 

Tumaze kureba ibikorwa bye mu 2024, twasanze nta wundi muntu wanamushyikira cyangwa se ngo amwegere, ni uko rero twamushyikirije igihembo cye.”

Kingi yabwiye InyaRwanda ko iki gikombe cyamuhaye imbaraga zo gukomeza kurushaho mu rugendo rwe rwo gutera urwenya, ariko kandi ashima buri wese wagize uruhare mu bitaramo yagiye atumirwamo byabereye hirya no hino ku Isi.

Kigingi ni umunyarwenya w'umurundi wamenyekanye cyane mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Azwiho ubuhanga mu gusetsa, akaba yaragiye atumirwa mu bitaramo bitandukanye mu bihugu byo muri aka karere.

Mu mwaka wa 2021, Kigingi yasabye anakwa umunyarwandakazi witwa Marina Mataratara, mu muhango wabereye i Kigali. Nyuma y'igihe gito, ku wa 8 Mutarama 2022, basezeranye imbere y'Imana, biyemeza kubana akaramata.

Kigingi yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye n'abanyarwenya bo mu karere, harimo n'igitaramo cya “Gen-z Comedy" gitegurwa na Fally Merci.

Kigingi akomeje kuba umwe mu banyarwenya bakomeye mu karere, ashimirwa ubuhanga bwe mu gusetsa no guteza imbere urwenya mu Burundi no mu bihugu bihana imbibi.

Hari amakuru avuga ko Kigingi azaba ari mu Rwanda, tariki 27 Werurwe 2025 mu gitaramo cya Gen-z Comedy kizabera muri Camp Kigali hizihizwa imyaka 3 y’ibi bitaramo.

Ni igitaramo kizahuriza hamwe abanyarwenya bo muri ‘Comedy Store’ yo muri Uganda ya Alex Muhangi, abanyarwenya b’i Kigali bo muri Gen-Z Comedy, ndetse n’abanyarwenya bo mu Burundi barangajwe imbere na Kigingi.

Muri ariya matariki, Kigingi azaba ari mu Rwanda mu bikorwa bishamikiye ku birori by’ubukwe, ndetse anitezwe muri Gen-Z Comedy hatagize igihinduka.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kigingi yavuze ati “Gahunda rero turi kuyitegura na Fally Merci wa Gen-Z Comedy, turebe inzira twabiha. Ntekereza ko nta gihindutse nshobora kuza.”

Umunyarwenya Kigingi yahawe igikombe nk’umunyarwenya wahize abandi mu Burundi mu 2024, bitewe n’ibitaramo yakoreye hirya no hino ku Isi 

Kigingi yahawe iki gikombe mu gihe hari amakuru avuga ko ari mu bazatarama mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, kizaba ku wa 27 Weruwe 2025 muri Camp Kigali 

Kigingi yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’igihembo yagenewe, ashima abaterankunga n’abandi bose bamushyigikiye mu rugendo rwe rw’urwenya 

Kigingi afatwa nk'umwe mu banyarwenya bakomeye mu Burundi, babashije kurenza inganzo yabo imipaka 


Igitaramo cya Gen-Z Comedy cyo ku wa 27 Werurwe 2025, kizaba hizihizwa imyaka itatu y'ibi bitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND