RFL
Kigali

BURUNDI: Utaramenyekana wasubiyemo indirimbo ‘Indoro’ akayiririmbamo Primus ari gushakishwa ngo abiryozwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/03/2017 8:09
3


Indirimbo ‘Indoro’ ni indirimbo y’itsinda rya Charly na Nina bafatanyije n’umuhanzi w’umurundi Farious, iyi ndirimbo nyuma yo gusohoka igakundwa yagiye ikunda kuvugwaho kwiganwa aho hari korali y’i Burundi yayiganye ndetse n'umucuranzi w’umugande ukora Saxophone wayisubiyemo, icyakora kuri ubu undi wayisubiyemo we ari gushakishwa.



Tukimara kubona aya makuru twegereye Muyoboke Alexis umujyanama w’itsinda rya Charly na Nina akaba ari nawe wakoresheje iyi ndirimbo dore ko ari iya Decent Entertainment, uyu mugabo yavuze ko bamenye ko iyi ndirimbo yasubiwemo ari uko isakaye i Burundi abayikoze bakayiha Farious uyu nawe agahita ayiha Muyoboke ati “Nuko twamenye ko yasubiwemo”.

KANDA HANO WUMVE INDORO YASUBIWEMO N'UMUHANZI UTARAMENYEKANA W'UMURUNDI

Akimara kumenya ko iyi ndirimbo yasubiwemo ndetse ikaba yamamaza uruganda rukomeye nka Brarudi, Muyoboke yashatse uko yavugana n’ubuyobozi bw’uru ruganda bwahise bumubwira ko nabwo bwabonye aya makuru ariko bataramenya neza uwakoze iyi ndirimbo dore ko nta na nyirayo uzwi, aha ngo nka Decent bahise bashaka umunyamategeko wabafasha gukurikirana iki kibazo ku buryo bw’amategeko icyakora uruganda rwamamarijwe muri iyi ndirimbo rwo rwasabye Muyoboke kuvugana n'abahagarariye ishyirahamwe ry’abahanzi mu Burundi.

ibaruwa

Ishyirahamwe ry'abahanzi ryasohoye ibaruwa yamagana uku kwigana 'Indoro'

Nyuma yo kuvugana iri shyirahamwe ryamaganiye kure uwakoze ibi mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2017, Muyoboke Alex avuga ko umunyamategeko wabo uri i Burundi agiye gukurikirana iki kibazo hagashakishwa uwakoze iyi ndirimbo atabifitiye uburenganzira ngo abiryozwe nkuko amategeko y’u Burundi abiteganya.

KANDA HANO WUMVE ICYO MUYOBOKE ALEX AVUGA KURI IKI KIBAZO

Mu kiganiro na Nelly Bazikamwe ushinzwe itangazamakuru no kwamamaza muri Brarudi yabwiye Inyarwanda.com ko nabo indirimbo bayumvise binyuze kuri whatsapp icyakora bagatungurwa no kumva umuhanzi yarafashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo yamamaza uruganda rwabo n’ikinyobwa bakora nyamara atabisabiye uburenganzira.

Abajijwe icyo bo bahise bakora kihutirwa cyangwa icyo bagiye gukora ‘Bazikamwe Nelly’ yabwiye umunyamakuru ko babishyikirije ishyirahamwe ry’abahanzi mu Burundi ari ryo rigomba gushaka uko iki kibazo cyakemuka gusa ku bwabo bagasanga ngo iyi ndirimbo itakabaye icurangwa ahubwo yahagarikwa dore ko batigeze basaba nyiri ukuyikora kuyibakorera.

Iki kibazo kibyutse mu gihe nyamara Big Fizo cyangwa Farious umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo akaba n’umurundi yitegura kujya mu gihugu cye kumurikirayo Album ye nshya yise Fizology agomba gushyira hanze tariki 30 Mata 2017 aho azaba aherekejwe n’abahanzi nka Charly na Nina, Dj Pius na Peace and Love.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO INDORO YA NYAYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kz7 years ago
    Gushishura Ntaho Bitaba Koko.
  • h7 years ago
    ahubwo njye ndumva ari kubarisha hit bakwiye no kumuhemba
  • Peace Madiba7 years ago
    Manaweee mbegango barayangiza abobarundi bagiye baza tugakorana ahokugirango badushishure birababaje kabisa





Inyarwanda BACKGROUND