RFL
Kigali

BREAKING NEWS: Charly na Nina bikuye muri PGGSS7

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2017 11:58
10


Mu minsi ishize irushanwa rya PGGSS7 ryatangijwe ku mugaragaro, abahanzi baratorwa abajyamo baramenyekana, Charly na Nina bajya muri iri rushanwa bwa mbere nk’abakobwa bitwaye neza, gusa kugeza magingo aya amakuru yizewe ahari ni uko bamaze kwikura muri iri rushanwa.



Nkuko biri mu nyandiko yashyizweho umukono na Muyoboke Alexis umujyanama w’aba bahanzikazi yavuze ko bashimira cyane abantu bose babatoye ariko kubera impamvu z’akazi ka muzika bari barateguye bidashobotse ko bitabira iri rushanwa.

charly na nina

Charly na Nina basezeye

Ibi bivuze ko umuhanzikazi ukurikiye mu majwi ari we ugomba kuzitabira iri rushanwa agasimbura Charly na Nina, Queen Cha akaba ari we ubonye aya mahirwe dore ko yari yabaye uwa Gatatu mu bahanzikazi batowe cyane. Aya marushanwa biteganyijwe ko azatangira mu kwezi kwa Gicurasi 2017. Tubibutse ko aba bakobwa bamaze iminsi i burayi aho bari gukora ibitaramo binyuranye, bavuye mu Bubiligi, France bakaba basigaje n'u Busuwisi aho bazataramira tariki 18 Werurwe 2017.

REBA HANO FACE TO FACE YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ally7 years ago
    Aya mahirwe kbs Queen Cha arayakwiye kuko yarakoze p. Welcome in PGGSS 7 Queen
  • Date7 years ago
    Muyoboke yerekanye ingufu muri ibi bintuuuuuuuuuuuuu nta kimutera gushwabadukaaaaaaaaaaaaaa
  • idrissa7 years ago
    kbsa nibyo najye ndabashigikiye
  • 7 years ago
    hehehhehehehe!!!!! umwaka ushize bashakaga kujyamo bababazwa nuko batatowe none barakuze baba buzy hehehehe !!!
  • 7 years ago
    Barahaze
  • CrEsS7 years ago
    Arko c ababashyizemo Bari bayobewe Ko Aba bakobwa batakiri kurwego rwo guta umwanya muri gumaguma?. abana barishakira umugati I burayi namwe mukazana amarushanwa yuzuyemo Kata nka gumaguma!!!. iyoooooooo!!
  • Muggy7 years ago
    Hahahhahah mbibubaaaaaa mwarikuzajya gukemera muntara rwose tukumirwa. Muracyafite urugendo rwose. buravan yabigishije ubwenge bwo kwanga kujyamo kare kuko yarabizi neza ko hariya hacuwambaye. Courage Queencha nubundi wari umwanya wawe rata
  • Chupman7 years ago
    Erega iri rushanwa ryacitse amazi, umuhanzi wese ufite gahunda nziza yo gushaka amafranga haba hanze cg mugihugu imbere ashobora kurenza 1m kukwezi kd ukabona utazaritwara ntampamvu yo kwivunagura
  • King Gorgeous7 years ago
    Mbivuga mukanseka , nubundi EAP N PGGSS ntimujya mubaza abahari niba bazaboneka mbere yuko mwamamaza ibitaramo byanyu , reka mubibone , anyway Queen Cha igaragaze , Ibikomangoma murihe ???? the flag up ,
  • ant7 years ago
    abo bakecuru urugendo rwiza Naha Q cha kuk uyu mwaka noneho yarakoze naho pggss iri kugana he buriya





Inyarwanda BACKGROUND