Mu minsi ishize irushanwa rya PGGSS7 ryatangijwe ku mugaragaro, abahanzi baratorwa abajyamo baramenyekana, Charly na Nina bajya muri iri rushanwa bwa mbere nk’abakobwa bitwaye neza, gusa kugeza magingo aya amakuru yizewe ahari ni uko bamaze kwikura muri iri rushanwa.
Nkuko biri mu nyandiko yashyizweho umukono na Muyoboke Alexis umujyanama w’aba bahanzikazi yavuze ko bashimira cyane abantu bose babatoye ariko kubera impamvu z’akazi ka muzika bari barateguye bidashobotse ko bitabira iri rushanwa.
Charly na Nina basezeye
Ibi bivuze ko umuhanzikazi ukurikiye mu majwi ari we ugomba kuzitabira iri rushanwa agasimbura Charly na Nina, Queen Cha akaba ari we ubonye aya mahirwe dore ko yari yabaye uwa Gatatu mu bahanzikazi batowe cyane. Aya marushanwa biteganyijwe ko azatangira mu kwezi kwa Gicurasi 2017. Tubibutse ko aba bakobwa bamaze iminsi i burayi aho bari gukora ibitaramo binyuranye, bavuye mu Bubiligi, France bakaba basigaje n'u Busuwisi aho bazataramira tariki 18 Werurwe 2017.
REBA HANO FACE TO FACE YA CHARLY NA NINA
TANGA IGITECYEREZO