RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Ku myaka ye 88, uyu mukecuru yabaye icyamamare kubera imyitwarire n'imyambarire ye

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:29/12/2016 14:08
5


Umukecuru wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite imyaka 88 witwa BADDIE WINKLE amaze kuba icyamamare kubera uburyo yiberaho ndetse n’imyambarire ye itangaje isanzwe imenyerewe ku bakobwa bakiri bato b’abanyamujyi.



Nubwo umugabo we ndetse n’umuhungu we baherutse kwitaba Imana, we avuga ko kubaho ari impano y’Imana kandi  ko buri wese yemerewe gukora ibimushimisha. Ku rubuga nkoranyambaga rwa INSTAGRAM ni ho ari ikirangirire bikomeye kuko akurikirwa n’abantu bakabaka Miliyoni Ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu (2,600,000 followers). Mu bamukurikira hakaba harimo abantu benshi na bo b’ibyamamare nka Miley Cyrus,Beyonce, Rihanna, Kim Kardashian n’abandi.

Uyu mukecuru kandi yanashyizwe mu mashusho y’indirimbo LIFE GOES ON ya FERGIE ndetse biranavugwa ko kubera kwamamara kwe agiye no kubona ikiraka cyo kwamamaza ibijyanye n’ibikoresho by'isuku n'amavuta yo kwisiga bifite ikirango cya URBAN DECAY.

Dore amwe mu mafoto atangaje y’uyu mukecuru:

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Urwenya7 years ago
    Hahahahahahahah. Comedy ziragwira. Ubu yumva ari icyuki
  • 7 years ago
    Ahh,Ntibyoroshye.
  • Aisha.7 years ago
    Ntibizoroha, buriya nibyo bimuha amahoro.
  • hhahahah7 years ago
    I WANNA BE HER when i grow up
  • ddd7 years ago
    mukecuru afite ihahamuka nukuri, gupfusha umwana n'umugabo ukisanga uri wenyine si ikintu cyoroshye ku buzima bw'umuntu, aba ashaka icyatuma adatekereza cyane





Inyarwanda BACKGROUND