Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, kandi amaherezo y’inzira ni mu nzu, nta banga rigihari, kuri ubu Knowless Butera na producer Ishimwe Clement bamaze kwemeranya gutangarira urugendo rushya bakabana nk’umugabo n’umugore mu buryohe bw’urukundo.
Ibi aba bombi babihamirije imbere y’inshuti zabo za hafi n’imiryango, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2016 mu birori by’ibanga byabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali City Tower, aha akaba ari naho Clement yahise yambikira Knowless impeta(bague de fiancaille).
Knowless Butera agaragariza inshuti zabo impeta yari yambitswe n'umukunzi we
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com, ni uko indi mihango y’ubukwe bw’aba bombi iteganijwe bitarenze mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2016.
Ni nyuma y’imyaka isaga itanu aba bombi bari bamaze bakorana bya hafi mu bikorwa bya muzika, aho Knowless Butera ari umwe mu bahanzi bakomeye bakorera muzika yabo mu nzu ya Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clement ari nawe ukora nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi babarizwamo.
Clement yateye ivi asaba Knowless ko yamubera umugore
Inshuti za hafi zari zitabiriye ibi birori muri salle isanzwe yerekanirwamo film mu nyubako ndende ya KCT
Abinyujije kuri Instagram, Ishimwe Clement yasangije abamukurikira iyi foto ayiherekeresha amagambo agira ati " Yabyemeye, yavuze YEGO. Butera Knowless ndagukunda."
Knowless nawe yasangije abantu iyi foto, ayiherekeresha amagambo agira ati "Namwemereye, namubwiye YEGO"
Reba amashusho y'indirimbo y'urukundo Knowless aheruka gukora 'Ko nashize'
Waba wibuka indirimbo 'Wari urihe' bivugwa ko Knowless yayihimbye agihuza bwa mbere na Clement
TANGA IGITECYEREZO