Kigali

Yvonne Kabarokore (Ïvy) yaserukiye u Rwanda muri Miss Planet International -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2024 10:20
0


Umukobwa witwa Yvonne Kabarokore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ïvy, yerekeje mu gihugu cya Cambodia aho yaserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya “Miss Planet International” rigiye kuba ku nshuro ya kane.



Yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, aho yari aherekejwe n’abo mu muryango we mu rwego rwo kumwifuriza urugendo ruhire.

Uyu mukobwa ni umwe mu babarizwa mu itorero Mashirika, ndetse aherutse gusoza amasomo ye y’ibijyanye n’Ubuhanzi i Berlin mu Budage mu Ishuri ryitwa ‘New International Performing Arts Institute’ mu bijyanye no kuyobora Filime ‘Theater Directing’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Yvonne Kabarokore [Ïvy] yumvikanishije ko afite ibyishimo byinshi kuba aserukira igihugu cye muri aya marushanwa.

Ati "Mfite icyizere! Ntabwo ari ugutsinda gusa ahubwo harimo no kugerageza amahirwe, ngaragaze uwo ndiwe, mpagararire igihugu cyanjye, ndatekereza ko byose ari urugendo rwo kwiyungura ubumenyi."

Yvonne yavuze ko mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa, amaze igihe aganira na bamwe mu bakobwa bazahurira muri iri rushanwa.

Yasobanuye ko uretse kwitabira amarushanwa y'ubwiza, ari umukristu ukunda gusenga, kandi akazi ke ka buri munsi gashingiye ku kuyobora filime, ikinamico n'ibindi byubakiye ku buhanzi.

Asobanura ko ari umunyamideli wigenga, kandi ukorana na benshi ahanini bitewe n'ibyo agenderaho.

Yavuze ko yambitswe ikama rya Miss Planet Rwanda nyuma y'uko 'ntanze ubusabe bwanjye'. 

Mu 2022 u Rwanda rwari guhagarararirwa na Cythia Uwimbabazi ariko ntiyabashije kwitabira bitewe n'imbogamizi yahuye nazo.

Yvonne yavuze ko akibarizwa mu itorero Masharika kandi 'ngerageza guhuza buri kimwe cyose numva nkunda, yaba mu guhanga imideli, kuyobora filime n'ibindi."

Umukobwa wegukanye ikamba muri iri rushanwa ahembwa Miliyoni 30 Frw. Yvonne yavuze ko aramutse atsinze, yakoresha aya mafaranga mu mushinga ujyane no kwita 'ku buzima bwo mu mutwe'.

Ati "Nakoresha ayo mafaranga mu bijyanye no gushyiraho ikigo cyo kwita kuri abo bose." 

Yvonne yavuze ko yari amaze umwaka yitegura kwitabira iri rushanwa, ndetse yafashe igihe cyo kumenya umuco w'u Rwanda, kandi afata igihe cyo kumenya cyane cyane byinshi ku bihugu bazahurira mu irushanwa.  

Yvonne Kabarokore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ïvy yitabiriye irushanwa Miss Planet International rigiye kuba ku nshuro ya kane

Ïvy yasabye Abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa bamutora mu matora yo kuri Internet, ndetse no kumusengera byisumbuyeho

Ïvy yavuze ko yize ibijyanye n’ubuhanzi binatuma akurikirana cyane indirimbo z’abarimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa n’abandi

Ïvy yavuze ko yari amaze umwaka yihugura byinshi ku bijyanye n’umuco w’u Rwanda 

Ïvy yavuze ko afatira urugero ku barimo Miss Muheto, Miss Naomie, Butera Knowless n’abandi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVONNE WASERUKIYE U RWANDA

 

AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND