Igikorwa cya Miss Rwanda 2018 kiri kugana ku musozo magingo aya abakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero uzatanga Nyampinga w’u Rwanda bamaze kumenyekana, aba bakaba bamenyekanye mu muhango wabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Inyarwanda.com yaganiriye n'abantu banyuranye batangaza uko babonye iki gikorwa.
Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com ni abantu bazwi yaba mu kumurika imideri cyo kimwe n'ibindi binyuranye. Ababajijwe bose batangaje ko bishimiye ukuntu iki gikorwa kimeze nuko giteguye. Benshi mu baganirije Inyarwanda.com batangaje ko bishimiye bikomeye uburyo iki gikorwa kitabirwa n'abatari bake cyane ko aho cyagombaga kubera hari hakubise hakuzura.
Abakobwa 20 batambutse muri Miss Rwanda 2018 muri 35 bari bahagarariye intara zigize igihugu cy'u Rwanda
Icyakora n'ubwo benshi bashimaga iki gikorwa iyo babazwaga icyo babona kitameze neza batangazaga ko ku bwabo igikorwa nka Miss Rwanda abaterankunga gifite bakabaye biyongera kugira ngo n’ireme ryacyo ryiyongere n'amafaranga yiyongere muri iri rushanwa.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MU BITABIRIYE IJONJORA RYA MISS RWANDA 2018
TANGA IGITECYEREZO