RFL
Kigali

Bahati (Just Family) yavuze ku makuru yuko yararanye n’inkumi ubwo bajyaga kuririmbira i Musanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2018 15:56
1


Bahati ni izina rikomeye mu itsinda rya Just Family akaba umwe mubahanzi bakunze kuvugwaho udushya dutandukanye. Kimwe na bagenzi be bahuriye muri PGGSS8 mu cyumweru gishize bataramiye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze. Nyuma y’iki gitaramo byavuzwe ko Bahati yari yararanye n’inkumi muri Hotel.



Abahanzi bose uko ari icumi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 bahagurutse i Kigali ku wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 berekeza i Musanze aho bagombaga kurara bugacya ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 bakorerayo igitaramo. Nyuma y’iki gitaramo hari amakuru yatangiye guhwihwiswa imbere mu bakurikiranira hafi imyidagaduro, avuga ko Bahati wo mu itsinda rya Just Family yaba yararanye n’inkumi muri Hotel mbere y’igitaramo.

Icyakora abavugaga aya makuru ntibahamyaga umukobwa wari uri kumwe na Bahati niba yaba ari inde ariko bahamyaga ko ubwo uyu muhanzi yageraga kuri Hotel mu masaha y’ijoro hari inkumi yaje kuri Hotel ndetse bari bari kumwe. Aya makuru atari yizewe neza nta muntu n'umwe wari wakayavuzeho yaba Bahati, ubuyobozi bwa Hotel cyangwa iyi nkumi nyiri izina ariko nanone ntawari kuyahakana cyangwa ngo ayemeze atari nyiri ubwite.

Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com abaza Bahati wo muri iri tsinda rya Just Family ukuri kuri aya makuru. Mu kiganiro twagiranye twatangiye tubaza Bahati niba aya makuru hari icyo ayaziho cyane ko n'ubwo byavugwaga we nka nyiri ubwite yari atarabivugaho. Bahati yabwiye umunyamakuru ati “Nanjye ndi kubyumva ariko rwose si byo barambeshyera kandi si byo uko ni ko kuri kwanjye…”

BahatiBahati wo mu itsinda rya Just Family

Bahati yatangaje ko aya makuru aho ari kuva hose ari ikinyoma cyambaye ubusa ahamya ko nta mukobwa bigeze bararana i Musanze anavuga ko abari gukwirakwiza ayo makuru ari abamuhimbiye. Yagize ati” Nanjye naragowe ni ukuri barambeshyera sinzi aho ayo makuru yavuye. Ubaye uwa kabiri ubimbwiye ariko byanze bikunze ayo makuru ari kuva ahantu hatari ho ndabeshyerwa rwose.”

Bahati uvugwaho kuba yararanye n’inkumi mu gitaramo cya PGGSS8 mu karere ka Musanze n'ubwo abihakana ndetse agahamya ko uwazanye ayo makuru ari uwamuhimbiye, ni umwe mu bahanzi batatu bagize itsinda rya Just Family riri guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Man maze kubibona kbs limwenarimwe muvugisha ukuri ahubwo njye nyisoma inkuru imwe yumwe mubakobwa muri kumwe muri guma guma wakubwiye ngo reka kunwa inzoga ureke nokuryamana nabakobwa none nawe wemeye ko wararanye numukobwa man ndiwowe nakumva inama za OG Nkareka abakobwa.





Inyarwanda BACKGROUND