Muri 2009 nibwo mu Rwanda hatangiye kumvikana impano y’umwana ukiri muto Babou, uyu wari ufite imyaka umunani yahise yinjira muri muzika nk’umuraperi ariko ukiri muto cyane. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Kuri ubu Babou uri mu mashuri yisumbuye yashyize hanze indirimbo ye nshya.
Uyu muraperi wabitangiye akiri umwana kuri ubu arakomeje aho yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Meze Fresh’. Nkuko twabitangarijwe n'umujyana we mubijyanye na muzika akaba na nyirarume "Jerome Paterson" yatubwiye ko iyi ndirimbo Babou ashyize hanze izaba iri no kuri Album ya gatatu ya Babou, ikiri mu mu mishinga.Babou yashyize hanze indirimbo nshya
Uyu mugabo yongeyeho ko Babou, ubu yabaye umusore wujuje imyaka 16, n'ijwi ryahindutse, ati "impamvu atakigaragara ni uko, ubu ahuze cyane n'amashuri, aho ari kwiga kuri college St Andre, mumwaka wa kane Math Physique Geo". Ibi bisobanuye ko Babou amaze imyaka umunani ari muri muzika nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO