RFL
Kigali

Arthur Nkusi, umwe mu banyarwenya mpuzamahanga bagiye kongera guhurira mu gitaramo nyafurika , Africa Laughs i Kampala.

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/10/2018 20:09
0


Abanyarwenya bo hirya no hino ku mugabane w’Afurika bagiye kongera guhurizwa mu gitaramo Africa Laughs taliki ya 8 ukwakira muri uyu mwaka wa 2018.



Patrick Salvado Idringi, umunyarwenga usanzwe ategura ibitaramo bw’urwenya bizwi nka Africa Laugh by’urukurikirane ,ku nshuro ya 5  agiye kongera guhuriza mu gitaramo ibyamamare muri uyu mwuga barimo Prof Hamo ukomoka muri Kenya, Kevin J wo mu bwongereza , Basketmouth wo muri Nigeria , Alfred Kainga wo muri Zimbabwe, Eddie Kadi wo muri Congo, Mc Jessy wo muri Kenya ndetse na  Arthur Nkusi ukomoka mu Rwanda.

Ibi byamamare mu gutera urwenya bitegerejwe  I Kampala mu murwa mukuru wa Uganda mu gitaramo kizabera kuri hoteli ya Kampala Serena kuri uyu wa mbere taliki ya 8 z’ukwa 10 2018.

Arthur Nkusi ugera i Kampala kuri iki cyumweru  yatangarije Inyarwanda.com ko kugaragara muri iri serukiramuco nk’umunyarwanda ari ishema rikomeye.Yagize ati ”gusetsa abantu muri Africa Laughs ni byiza, kandi niyumva nk’ufasha umuvandimwe. Natumiye Salvador kenshi nta na rimwe yantengushye. Africa Laughs ni igitaramo gikomeye, kiri ku rwego rwiza rero kuri njye kugaragaramo ni ukugaragaza isura nziza y’U Rwanda ku ruhando mpuzamahanga”

Image result for patrick salvado idringi

Patrick salvado idringi utegura ibitaramo bya Africa Laughs

Si ubwa mbere Arthur Nkusi yitabira iserukiramuco rya Africa laughs ,ni ku nshuro ya 2 ku nshuro ya mbere hari mu mwaka wa 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND