RFL
Kigali

AMERIKA: Moze yashyize hanze indirimbo yakoranye na Social Mula nyuma y’igihe gito akoranye na Fireman –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/06/2018 10:56
0


Muri iyi minsi Abanyarwanda baba mu mahanga bahagurukiye gukora muzika mu rwego rwo kugira itafari bashyira ku iterambere rya muzika y’u Rwanda, aha niho bamwe mu banyempano bahagurukiye bifuza no kugaragaza impano bafite nubwo baba kure y’u Rwanda. Kuri ubu umwe mu bo tugiye kubagezaho igihango cye yitwa Moze.



Moze ni umusore ubusanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arinaho akorera muzika kabone ko bitamubuza gukorabna nabahanzi baba hano imbere mu gihugu ndetse akaba anakorana na bamwe mu ba Producer ba hano mu Rwanda, kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Uyu niwo munsi’ yakoranye na Social Mula.

Iyi ndirimbo nshya ya Moze ije nyuma y’iminsi mike cyane ashyize hanze indirimbo yakoranye na Fireman bakayita ‘Baramujyanye’. Mu kiganiro gito uyu muhanzi yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko yishimira kuba akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane ko bizamuha amahirwe yo gususurutsa abanyarwanda batagira amahirwe yo guhura nabahanzi b’imbere mu gihugu.

Moze

Moze umuhanzi w'umunyarwanda wibera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika

Kubijyanye no kuba uyu muhanzi atangiye akorana nabahanzi bafite amazina hano mu Rwanda yatangaje ko atari ibintu biba byoroshye kabone ko baba bafite umutima wo gufasha abahanzi bakizamuka, Moze yatangaje ko kuba byibuza abikora bigakunda abikesha ikipe afite mu Rwanda imufasha mu buryo ubwo aribwo bwose.usibye izi ndirimbo amaze gushyira hanze Moze yatangarije Inyarwanda.com ko afite izindi ndirimbo nyinshi zikiri muri studio ziri kurangira yaba ize cyangwa se izo yakoranye nabandi bahanzi ku buryo atazigera yicisha irungu abakunzi ba muzika.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MOZE NA SOCIAL MULA 'UYU NIWO MUNSI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND