RFL
Kigali

Itsinda rya Juda Muzik rifashwa na Producer Bob ryashyize hanze indirimbo nshya 'WA WUNDI'-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:9/02/2018 12:28
3


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y'abahanzi bashya Producer bob agiye kumurikira abanyarwanda. Bidatinze, kuri ubu bashyize ahagaragara indirimbo yabo y'amajwi (Audio) bise WA WUNDI yakozwe na Preoducer Bob.



f
Producer Bob (ibumoso) uri gufasha iri tsinda rya Juda Muzik 
Inyarwanda.com twaganiriye n'umwe mu bagize iri tsinda ariwe Da Rest atubwira ko iyi ndirimbo igiye gufasha benshi bakundana, kubera ko igizwe n'ubutumwa bwiganje mu kurema icyizere muri bagenzi babo bakundana.
fff
Itsinda JUDA MUZIK rigizwe na Da Rest na Junior
Da Rest yakomeje adutangariza ko bari gukora ibikorwa byagutse yagize ati:"Turifuza gukora ibikorwa byagutse duhereye kuri iyi ndirimbo turi gukora cyane kugira ngo tuyigeze kure hashoboka tunasaba abanyarwanda kudushyigikira bagasangiza indirimbo yacu bagenzi babo ndetse no gushyigikira umuziki muri rusange."
Nyuma y'iyi ndirimbo Juda Muzik barashyira hanze amashusho yayo azakurikirwa n'izindi ndirimbo bafatanyije n'abahanzi bakomeye inaha mu Rwanda. Tubibutse ko iri tsinda ryahoze ryitwa Clyn Vybz, aho bakoze indirimbo yitwa Biramvuna ariko magingo aya bakaba basigaye bitwa Juda Muzik. 
Kanda hano wumve indirimbo WA WUNDI ya Juda Muzik
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lianne 6 years ago
    Bob pro ndakwemera imana irabizi kuva kuri Jules Sentore,Teta,Umutare Gaby, Yvan BURAVAN,none Juda MUZIKI kbsa niyi ndirimbo ninziza cyane pe
  • Kalisa 6 years ago
    Sha umusaza aba Arumusaza Bob pro urarenze walai
  • Dolinne 6 years ago
    MubyukurI ababana nisawa da Bob pro komeza uzamure Impano zabana burwanda nubwo bataguhemba Igihugu kira bizi natwe turabizi kandi turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND