Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y'abahanzi bashya Producer bob agiye kumurikira abanyarwanda. Bidatinze, kuri ubu bashyize ahagaragara indirimbo yabo y'amajwi (Audio) bise WA WUNDI yakozwe na Preoducer Bob.
Producer Bob (ibumoso) uri gufasha iri tsinda rya Juda Muzik
Inyarwanda.com twaganiriye n'umwe mu bagize iri tsinda ariwe Da Rest atubwira ko iyi ndirimbo igiye gufasha benshi bakundana, kubera ko igizwe n'ubutumwa bwiganje mu kurema icyizere muri bagenzi babo bakundana.
Itsinda JUDA MUZIK rigizwe na Da Rest na Junior
Da Rest yakomeje adutangariza ko bari gukora ibikorwa byagutse yagize ati:"Turifuza gukora ibikorwa byagutse duhereye kuri iyi ndirimbo turi gukora cyane kugira ngo tuyigeze kure hashoboka tunasaba abanyarwanda kudushyigikira bagasangiza indirimbo yacu bagenzi babo ndetse no gushyigikira umuziki muri rusange."
Nyuma y'iyi ndirimbo Juda Muzik barashyira hanze amashusho yayo azakurikirwa n'izindi ndirimbo bafatanyije n'abahanzi bakomeye inaha mu Rwanda. Tubibutse ko iri tsinda ryahoze ryitwa Clyn Vybz, aho bakoze indirimbo yitwa Biramvuna ariko magingo aya bakaba basigaye bitwa Juda Muzik.
TANGA IGITECYEREZO