Kigali

Amabanga DJ Traxx azifashisha mu kuba umu DJ ukomeye muri aka Karere

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:10/12/2015 13:57
0


Niba uri umukunzi wa muzika ukunda kumva indirimbo za Non-Stops zizamo amajwi avugamo DJ Traxx DJ Traxx ni umwe mu ba DJ bakiri bato cyane ukomeje kugaragaza impano mu mwuga wo kuvanga imiziki. Ni umwe kandi mu bari gukorana imbaraga nyinshi ngo arenze umwuga we imipaka y’u Rwanda.



Uko iminsi ihita ,indi igataha niko abakora umwuga wo kuvanga imiziki bagenda bagira agaciro cyane kurenza uko byahoze mu minsi yashize. Ninako kandi barushaho kubikora kuburyo bw’umwuga.

DJ Traxx ni umwe mu bakomeje kugaragaza ubuhanga hano mu Rwanda.  Kuri we akaba asanga igihe kigeze ngo we na bagenzi be batangire kwigaragaza mu Karere  ka Afrika y’Iburasirazuba. Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com kubigendanye na we ubwe n’ umwuga w’ubu DJ mu Rwanda .

Imyaka 3 amaze akora uyu mwuga, DJ Traxx asanga waramugejeje kuri byinshi

DJ Traxx atangaza ko uyu mwuga yawinjiyemo muri 2012. Nubwo yagatangiye mu bihe bigoye, aho umu DJ atahabwaga agaciro akwiriye, Traxx atangaza ko kubikunda aribyo byatumye abikomeza ndetse biza no kumuhira kuri ubu bikaba bimaze kumugeza ku bintu byinshi. Ati “ Ni akazi keza iyo ubikora ubikunze kandi bikurimo. Nkibitangira byari bigoye, nta bikoresho byanjye bwite nagiraga, kubwira umushoramari cyangwa undi muntu ko ukora umwuga w’ubu DJ byabaga ari ibintu bigoye. Ariko kugeza ubu nishimira ko bimaze gutera imbere kandi ku giti cyanjye bikaba bimaze kungeza kuri byinshi.

DJ Traxx

DJ Traxx

DJ Traxx mu kazi, mu gitaramo 'The fusion 'giheruka kubera muri UR/Huye

Ibyo nishimira byangejejeho harimo kumenyana n’abantu benshi kandi bamfitiye akamaro. Aka kazi kamfashije kubasha kurangiza amasomo yanjye ndetse mbasha no kwigurira Turn Tables dukoresha muri aka kazi. “

Kugeza ubu DJ Traxx akaba amaze gukora mu tubyiniro tunyuranye harimo Club 5 , Tiamo lounge,  Tratoria (hahoze ari ogopogo), Horizon lounge(careful des artistes) orion club n’ahandi kuri ubu akaba akora muri Club ya 144 iri mu Mujyi  wa Huye. DJ Traxx kandi akorera kuri Radio 1 mu kiganiro cya The Jump Off afatanya na Pacson kuva saa cyanda kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo

DJ Traxx avuga ko nubwo akazi kabo kari gutera imbere, hari imbogamizi bagihura nazo. Ati” Burya nta kazi katagira imbogamizi. Muri izo navugamo nk’abakoresha ibikoresho badasobanukiwe neza. Nubwo abakoresha bamaze kumva agaciro k’umu DJ, ariko biragoye kubasha kwigurira ibikoresho byose dukenera muri aka kazi kuko biba binahenze cyane. Ikindi kibazo duhura nacyo muri iyi minsi ni ibitaramo bisigaye bihagarikwa hato na hato na polisi ,ugasanga n’ibyuma bya bamwe barabitwaye.”

Asanga we na bagenzi be bakwiriye kurenga imipaka

DJ Traxx asanga hano mu Rwanda hamaze kugera aba DJ benshi kandi b’abahanga bityo ko bakwiriye gusenyera umugozi umwe bakabasha kwigaragaza muri Afrika y’Iburasirazuba. Ati “ Akazi hano mu Rwanda karagenda neza kandi tumaze kugira aba DJ bakomeye, naguha nk’urugero nka DJ Karim, DJ Pius unabifatanya n’ubuhanzi, ni abantu ubona ko bafite ubuhanga. Kuza kw’amaradiyo menshi, Televiziyo n’imbuga(websites) byatumye akazi kacu karushaho kugira agaciro hano mu Rwanda. Harageze ko tutaguma gusa mu Rwanda ahubwo tukagurira mbere na mbere ibikorwa byacu muri East Africa. Tugahangana n’abakomoka muri Kenya na Uganda bamaze kwigarurira aka Karere”

Hari amabanga ari kwifashisha mu kugera ku nzozi ze

Kubwe DJ Traxx ngo afite izi nzozi zo kuba umu DJ ukomeye byibuze muri Afrika. Ati “ Nzabigeraho ninazo nzozi zanjye. Ubu ndi gukora cyane ndetse nkagerageza no gukora ibintu birimo umwihariko, Imana nibimfashamo nzabigeraho mu gihe kitari icya kure cyane. Ntabwo navuga ngo nahita mba umu DJ ukomeye muri Afrika, ngomba kubanza kwigaragaza cyane mu Rwanda, ngakurikizaho akarere ka Afrika y’Iburazuba,mbirimo.”

DJ Traxx

Afite inzozi zo kuba umu DJ ukomeye muri Afrika

Gukoresha imbuga nkoranyambaga  zose zishoboka kuburyo ibikorwa bye bibasha kugera kure niryo  riri mu mabanga ari kwifashisha kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze.  DJ Traxx akoresha Facebook,Instagram,Twitter, soundcloud ku mazina ya DJTraxx250 mu rwego rwo kurushaho kugeza ku bakunzi be Non-stops agenda akora cyangwa amashusho y’uburyo aba yitwaye mu bitaramo. Ni umwe  mu ba DJ bafite channel ya Youtube abafana babo bashobora gusangaho imiziki baba batunganyije.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ZA NON-STOPS ZA DJ TRAXX

Nubwo ngo iyo ageze mu kazi buri gihe yishimira uko aba yakoze ariko ngo hari bimwe mu bitaramo yakozemo akazi akumva na we arabyishimiye . Muri ibyo harimo Happy people (2013) yafatanyije na Dj Karim ,Burundian nights with Sat B, After beach explosion party yabereye i Gisenyi n’ibindi bibera muri Club ya 144.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND