Kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeli 2015 nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga, ngarukamwaka w’Amahoro. Uyu munsi ukaba warizihirijwe mu Rwanda aho abahanzi bo mu Rwanda no muri Afrika bataramiye urubyiruko ndetse banatanga ubutumwa bw’amahoro.
Ni ibirori byatangiye ku isaha ya saa saba bibera kuri Petit Stade i Remera byitabirwa n’urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ibi birori byateguwe n’umuryango Peace One day ufatanyije na Coca Cola ndetse n’inzego za Leta harimo Minisiteri y’Urubyiruko na Minisiteri y’umuco na Siporo. Knowless Butera niwe muhanzi wo mu Rwanda wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo 3:’Peke Yangu’, ‘Sweet Mutima’ na ‘Baramushaka’.
Innocent Balume ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Innos B wo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo(RDC) niwe wakurikiyeho aririmba zimwe mu ndirimbo ze asoreza kuri’Pola’ ikunzwe cyane muri Congo. Urban Boys nabo bataramiye urubyiruko n’abanyacyubahiro bari aho baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe nka ‘Kiss Money’,’ Show me love’, ‘Tayali’, ‘Soroma nsorome’, ‘Yawe, basoreza kuri ‘Till I die’. Buri muhanzi wese wamaraga kuririmba yavugaga icyo atekereza ku munsi mpuzamahanga w'Amahoro ndetse akagira n'ubutumwa agenera abari bateraniye aho. Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Nkusi Arthur niwe wari ubiyoboye nk'umushyushyarugamba.
Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi uyu munsi
Mani Martin na Diana Teta nabo bari baje kwifatanya n'urundi rubyiruko
Knowless atanga ubutumwa bw'amahoro . Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo yari amubajije icyo atekereza ku munsi wo kwizihiza amahoro
Nyuma yo kumushyigikira agatwara Guma Guma, abafana ba Knowless bari baje no kumufanira no muri Petit Stade
Innos B aririmba indirimbo ye ikunzwe yise'Pola'
Urban Boys bashimishije cyane urubyiruko rwari ruteraniye i Remera kuri Peti Stade
Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana na we yatanze ubutumwa bugendanye n'uyu munsi
Uhagarariye umuryango w'Abibumbye, Lamin M. Manneh ageza ijambo kubari bitabiriye umunsi wo kwizihiza amahoro
Ali Kiba na bagenzi be baririmba indirimbo'One' bahimbiye uyu munsi
Jeremy Gilley washinze umushinga Peace One day yashimiye ababafashij bose kugira ngo babashe gutegura umunsi wo kwizihiza amahoro
Abahanzi bakomeye muri Afrika nibo basoje iki gitaramo baririmba indirimbo bakoreye hamwe bise’One’ itunganyirizwa muri Studio y'uruganda rwa Cola cola. Abahanzi Ice Prince wo muri Nigeria, Ali Kiba wo muri Tanzaniya, Dama Do Bling ukomoka muri Mozambique, Maurice Kirya wo muri Ugandandetse na Wangechi wo muri Kenya nibo bahurije hamwe bafatanya kuririmba indirimbo’One’. Ahagana ku isaha ya saa kumi n'igice nibwo ibi birori byasojwe.
TANGA IGITECYEREZO