RFL
Kigali

Alex Muyoboke mu nzira zo kureka burundu gufasha abahanzi

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:30/05/2016 13:43
3


Nyuma yo kumenyekana afasha abenshi mu bahanzi bamaze kwamamara mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, Manager Alex Muyoboke yatangaje ko yihaye imyaka itanu gusa agaragara muri uyu mwuga aho ari gukorana n’itsinda ry’abakobwa 2 Charly na Nina agahindura imirimo.



Muyoboke Alex watangiye kwigaragaza by’ubunyamwuga nk'umujyanama w'abahanzi (manager) kuva mu mwaka wa 2008 ubwo yabaga i Butare,abatari bake bemeza ko yitanze bishoka mu rwego rwo guteza imbere muzika nyarwanda ariko bakanababazwa n’uko uyu mwuga urushaho gukura ariko abameze nka we bakabura.

Alex Muyoboke yamenyekanye afatanya n’abahanzi bamaze kwamamara mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu nka Tom Close,Urban Boys,Meddy,Dream Boys,The Ben n’abandi.

Mnager Alex Muyoboke

 Alex Muyoboke  Umujyanama wa Charly na Nina

Mu kiganiro na Inyarwanda yemeje ko yihaye imyaka 5 gusa mu gukomeza gufasha abahanzi dore ko ubu ariwe Manager w’itsinda ry’abahanzi 2 b'abakobwa bakunzwe cyane mu ndirimbo “Indoro” ya Charly na Nina.

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo mpindure umwuga,kuko nawe urabibona ndasatira imyaka y’ubukure. Charly na Nina  dufitanye imikoranire izamara imyaka itanu gusa ,wenda hakabaho kwiyongeza ariko nyuma yo gufasha aba bahanzi nzahita mindura imirimo.

Alex Muyoboke wemeza ko kuri ubu abahanzi abereye umujyanama abishimira cyane ndetse akaba ahamya ko ari abahanga ugereranyije n’abamunyuze mu biganza,yashimangiye ko yakunze guhura n’imbogamizi ubwo yayoboraga abasore, aboneraho gushima ubuhanga n’imikoranire ye na Charly na Nina.

Dore bimwe mu byaranze urugendo rwa Alex Muyoboke mu ku manajinga abahanzi nyarwanda

Muyoboke Alex yatangiye kwigaragaza by’ ubunyamwuga nka manager w’ umuhanzi nyarwanda witwa Tom Close, aho hari mu mwaka wa 2008 ubwo bombi babaga i Butare.

Aha niho Muyoboke yubakiye izina kuko yakoze ibikorwa byinshi byagiriye akamaro umuhanzi Tom Close bikanagirira akamaro Alex Muyoboke kuko byatumaga nawe arushaho kwigaragaza neza mu muziki nk’umuntu ushoboye.

Ibi harimo no kuba yaratumye Tom Close akorana bwa mbere indirimbo na Proffesor Jay yewe aza no kumurika Alubumu utibagiwe no kuba yaratumye akorana indirimbo n’itsinda rya Good Life ryo muri Uganda. Muyoboke na Tom Close ntawabura kuvuga ko bose bagiranye ibihe byiza ariko byaje kurangira batandukanye.

Nyuma yo gutandukana na Tom Close muri 2011,Muyoboke Alex yaje gukorana n’ itsinda rya Dream boys nabo bigenda bityo kuko mu mikoranire yabo hahoragamo ubushyamirane budasanzwe buturuka ku mafaranga nk’uko yemeza ko imikoranire ye n’abasore byakunze kumugora.

Muri 2012, nyuma yo gutandukana n’aba basore yatangiye gukorana n’ itsinda ry’abasore batatu aribo Urban Boys ariko nabo biza kurangira aba basore batangaje mu bitangazamakuru ko nta mikoranire ikiri hagati yabo na Muyoboke.

Nyuma y’itandukana rye na Urban Boys ,Muyoboke Alex yaje gushaka gukorana n’abahanzi benshi nkuko bamwe babitangaza ariko bakamuhakanira, gusa kuri we nawe avuga ko bamuteretaga ari benshi ariko akabangira.

Ntibyatinze kuko Muyoboke yaje gushinga Uruganda "Company" afatanije na Dj Theo wayoboraga Bridge Records icyo gihe ariko Dj Theo agahita nawe asezera muri"DECENT Entertainment" yari yatangijwe na Muyoboke.

Kanda hano wumve indirimbo yabo nshya Agatege

Iyi Company mu bikorwa yari ije gukora harimo guteza imbere umuziki ari naho bahise bafata umuhanzi Social Mula, wari ukizamuka ngo bakorane, banasinyana n’amasezerano maremare atari munsi y’imyaka 3 birangira batandukanye aho bitanaga ba mwana umwe ashinjwa undi imyitwarire idahwitse undi akamushinja kutagira ubushobozi.

Uretse aba bahanzi kandi Muyoboke yumvikanye akorana na Oda Paccy bidateye kabiri uyu nawe bahise bashwana, ndeste Paccy yandikira Muyoboke ibaruwa imusaba ko bahagarika imikoranire gusa nawe amusaba ko yamusubiza ibimaze kumukoreshwaho.

 Muyoboke

Nyuma y’ibi bihe byose  Manager Alex Muyoboke afata nk’urugamba,ubu aremeza ko Charly na Nina bakorana neza ndetse bikamushimisha biturutse ku kuba ari abahanga mu kuririmba abenshi ndetse bakabibakundira.

Charly na Nina bamaze kumenyekana mu ndirimbo nyinshi ariko bikaba akarusho mu ndirimbo “Indoro” bafatanyije na Big Farious ukomoka mu Burundi. Ubu bakaba bari kubica bigacika mu ndirimbo yabo nshya “Agatege.”

Kanda hano urebe indirimbo yabo Indoro isanzwe ikunzwe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ange7 years ago
    yari yaratinze
  • 7 years ago
    Imyaka 5!!!! Ahubwo se ko numva akirimo, ntakindi yashobora erega
  • Alex 7 years ago
    Ubundi se buriya abafasha iki?





Inyarwanda BACKGROUND