RFL
Kigali

Abari bafite impungenge zo kutazabona Derek wo muri Active muri Road Show za PGGSS8 nibahumure

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/04/2018 8:02
3


Byagiye bigarukwaho kenshi mu itangazamakuru ko imyigire ya Derek Sano wo mu itsinda rya Active ishobora kuzabangamira ibikorwa by’iri tsinda ariko abagize iri tsinda bose bakaba bemeza ko nta kintu na kimwe bizabahungabanyaho.



Mu gihe hari benshi bari bari kwibaza niba Derek azabasha kwitabira Road Show za PGGSS8 uko ziteganijwe ari kumwe na bagenzi be bahuriye ku itsinda rya Active aribo Tizzo na Olvis, ubu barabamara impungenge ko imyigire ya Derek ntaho izagonganira n’iri rushanwa ahubwo bizabafasha nk’uko we ubwe abyivugira.

Tizzo umwe mu bagize iri tsinda rya Active yatangarije Inyarwanda.com ko Derek azaboneka muri Road Show zose nta kibazo. Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe niba Derek azabasha kubana nabo muri Guma Guma. Yagize ati “Derek aba ahari, Roadshow zose azazibonekamo rwose. Ku ishuri rye barabizi kuko bazi uhiga uwo ari we kandi baramulibera (bamuha uburenganzira). Kuba bamureka akaza, amasomo yamucitse akazayasubiramo birashoboka…Abari bafite impungenge zo kutazamubona hamwe natwe ku rubyiniro nibahumure.”

Itsinda rya Active rizagaragara muri PGGSS8 nta n'umwe ubuze

Tubajije umwe mu bagize iri tsinda niba hari ahantu na hamwe bari batumirwa kuririmba nka Active ngo Derek ahabure kubera impamvu z’ishuri yadutangarije ko nta na hamwe byari bwabeho. Na nyir'ubwite Derek akuraho izi mpungenge ndetse we asanga ibyo yiga azabyifashisha muri iri rushanwa. Yagize ati:“Ntabwo bizabangamira amasomo yanjye. Kwiga twiga mu minsi isanzwe, Road show ziba muri weekend kandi ho ntitwiga. Simbifata nk’ibivunanye kuko ahubwo mfite amahirwe yo kugira aho nkoresha ibyo ibyo niga.”

Active

Derek ahamya ko imyigire ye ntaho izabangamira iri tsinda muri PGGSS8

Umuvugizi wa New Level iri tsinda rya Active ribarizwamo, Polo yagize ati“Active ni batatu; Tizzo, Derek na Olvis. Nta Roadshow Derek azaburamo kandi nta na practice azaburamo kuko izo practices ntabwo ziba buri munsi amanywa n’ijoro, birumvikana ko atabonetse muri izo practice nta n’ubwo yabona icyo akora muri Roadshow

Itsinda rya Active ubwo ryari riri mu irushanwa rya PGGSS7 

Yakomeje ashimangira ko kwiga kwa Derek bitazabangamirana no kuba bari muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Ati:“Nta na hamwe imyigire ye izagonganira n’irushanwa rya PGGSS8 kuko aho yiga barabizi ko hari n’ibindi bintu akora, igihe cyabyo nikigera bazamwemerera nabyo abyiteho.”

Abari bafite impungenge zo kutazabona Active itarimo Derek muri Guma Guma nibahumure, Active ni batatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Honorine6 years ago
    Ngo impungenge zo kutabona Dereck? Ni nde se wari uzifite? Ariko muzi gusetsa koko! Ubu se iyi ni inkuru wari ukoze y'ubuvugizi ku bari bafite izo mpungenge?
  • Syagariwe 6 years ago
    Ngo impungenge wallah Hahahha Uwo se ninde umuzi ubundi aririmba iki !!? Ntazo twari dufite rwose nahumure ... Ubundi se active babona bafite future yihe..?! Kwicara ngo ntegreje ko Guma Guma iba nkabona utwo tumillions then nkongera ngategereza next year ......
  • Kalim 6 years ago
    Hahhajaha hahhahahha hahahhajhaha Ha hahhajaha hahhahahha Hahahah Impungenge..!!? Uwo se ubundi ni umu hanzi ? Ntazo dufite rwose nahumure ...!! Najyaga mbabazwa na teta na Vanessa Gusa bakundanaga naba bana nako abasaza bigira abana batazi ibyo barimo nahubundi Rwose Derek na active nimutuze ntawubahangayikiye rwose mimukomeze mukire na future yanyu ngo muri abahanzi. Ntacyo mugeraho muzicuza nyuma ...zari inama nanagiraga simbanga ......





Inyarwanda BACKGROUND