Byagiye bigarukwaho kenshi mu itangazamakuru ko imyigire ya Derek Sano wo mu itsinda rya Active ishobora kuzabangamira ibikorwa by’iri tsinda ariko abagize iri tsinda bose bakaba bemeza ko nta kintu na kimwe bizabahungabanyaho.
Mu gihe hari benshi bari bari kwibaza niba Derek azabasha kwitabira Road Show za PGGSS8 uko ziteganijwe ari kumwe na bagenzi be bahuriye ku itsinda rya Active aribo Tizzo na Olvis, ubu barabamara impungenge ko imyigire ya Derek ntaho izagonganira n’iri rushanwa ahubwo bizabafasha nk’uko we ubwe abyivugira.
Tizzo umwe mu bagize iri tsinda rya Active yatangarije Inyarwanda.com ko Derek azaboneka muri Road Show zose nta kibazo. Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe niba Derek azabasha kubana nabo muri Guma Guma. Yagize ati “Derek aba ahari, Roadshow zose azazibonekamo rwose. Ku ishuri rye barabizi kuko bazi uhiga uwo ari we kandi baramulibera (bamuha uburenganzira). Kuba bamureka akaza, amasomo yamucitse akazayasubiramo birashoboka…Abari bafite impungenge zo kutazamubona hamwe natwe ku rubyiniro nibahumure.”
Itsinda rya Active rizagaragara muri PGGSS8 nta n'umwe ubuze
Tubajije umwe mu bagize iri tsinda niba hari ahantu na hamwe bari batumirwa kuririmba nka Active ngo Derek ahabure kubera impamvu z’ishuri yadutangarije ko nta na hamwe byari bwabeho. Na nyir'ubwite Derek akuraho izi mpungenge ndetse we asanga ibyo yiga azabyifashisha muri iri rushanwa. Yagize ati:“Ntabwo bizabangamira amasomo yanjye. Kwiga twiga mu minsi isanzwe, Road show ziba muri weekend kandi ho ntitwiga. Simbifata nk’ibivunanye kuko ahubwo mfite amahirwe yo kugira aho nkoresha ibyo ibyo niga.”
Derek ahamya ko imyigire ye ntaho izabangamira iri tsinda muri PGGSS8
Umuvugizi wa New Level iri tsinda rya Active ribarizwamo, Polo yagize ati“Active ni batatu; Tizzo, Derek na Olvis. Nta Roadshow Derek azaburamo kandi nta na practice azaburamo kuko izo practices ntabwo ziba buri munsi amanywa n’ijoro, birumvikana ko atabonetse muri izo practice nta n’ubwo yabona icyo akora muri Roadshow”
Itsinda rya Active ubwo ryari riri mu irushanwa rya PGGSS7
Yakomeje ashimangira ko kwiga kwa Derek bitazabangamirana no kuba bari muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Ati:“Nta na hamwe imyigire ye izagonganira n’irushanwa rya PGGSS8 kuko aho yiga barabizi ko hari n’ibindi bintu akora, igihe cyabyo nikigera bazamwemerera nabyo abyiteho.”
Abari bafite impungenge zo kutazabona Active itarimo Derek muri Guma Guma nibahumure, Active ni batatu
TANGA IGITECYEREZO