RFL
Kigali

Abanyeshuri babaye intangarugero muri APACE bagiye guhabwa amashimwe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/09/2014 13:07
0


Ishuri ry’isumbuye rya APACE ryateguye igikorwa cyo gushimira abanyeshuri bahize abandi mu ngeri zitandukanye muri uyu mwaka. Ni ku nshuro ya kabiri iki gikorwa kigiye kubera muri APACE, bikaba biteganyijwe ko bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/09/2014 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri salle ya APACE.



Iki gikorwa kikaba gitegurwa n’ihuriro ry’abanyeshuri, abarimu na bamwe mu banyamakuru biyemeje guharanira kwimakaza imbere ibikorwa byiza, bahuriye mu muryango bise G.A.P(Good Acts Promoters).

PACE

Bamwe mu banyeshuri bagize G.A.P

Mu banyeshuri bahembwa harimo ibyiciro bitandukanye birimo abahanze udushya, abagize imyitwarire myiza, abagaragaje impano zidasanzwe, abahagarariye neza ikigo mu marushanwa atandukanye ndetse n’abatsinda neza n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bibera abandi urugero rwiza.

KIMENYI

Kimenyi Pacifique

N’ubwo iri huriro rya G.A.P ryari risanzwe rikorera muri APACE gusa, iki gikorwa barateganya kucyagura, ku buryo mu mwaka utaha kizajya gikorwa mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Kigali byose nk’uko Kimenyi Pacifique uhagarariye G.A.P abitangaza.

G.A.P yatangijwe n’abanyeshuri bigaga muri APACE mu mwaka w’amashuri 2011-2012, bafatanyije n’umunyamakuru Ally Soudy ari nawe wari ubahagarariye ariko kubera ko ubu atagikunze kuba mu Rwanda, uwitwa Kimenyi Pacifique wari umwungirije niwe uhagarariye uyu muryango.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND