RFL
Kigali

Abanyarwandakazi Ornella na Assia bageze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa Miss Africa Belgium 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2018 17:22
1


Abanyarwandakazi Kantarama Assia Uwera na Umutesi Ornella bafite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda bageze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa Miss Africa Belgium 2019. Barasaba Abanyarwanda gukomeza kubashyigikira, umwe muri bo azegukane ikamba.



Miss Africa Belgium(MAB) ni irushanwa rigiye kuba nshuro ya Gatandatu (6), ibirori byo gutangaza Nyampinga uhiga abandi bizaba ku wa 17 Ugushyingo 2018. Nyampinga uzatorwa azahita agirwa ambasaderi w’ihuriro “Safari des Anges”. Iri huriro rigamije gufasha abana batishoboye baba mu Bubiligi ndetse no muri Afurika. Iyi ngo niyo mpamvu mu gutoranya abakobwa bahatana muri iri rushanwa hatagenderwa ku miterere, bita cyane ku bumuntu bwe n’icyo azamarira abandi.

Kantarama Assia na Umutesi bahatanye mu irushanwa babwiye INYARWANDA ko bombi bavukiye mu Rwanda ariko ko ubu babarizwa mu Bubuligi aho bahatanye mu irushanwa Miss Africa Belgique 2019. Ubu abakobwa bageze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa ni 12, harimo n’aba banyarwandakazi.

Image may contain: 6 people, people smiling

Aba bakobwa bamaze iminsi batemberezwa ahantu hatandukanye

Kantarama Assia:

Kantarama afite imyaka20 y’amavuko (yavutse mu ku wa 25/01/1998). Yavuye mu Rwanda afite imyaka 11 y’amavuko, ubu yiga muri ‘Institut Technique Frans Fisccher Bruxelles’ mu ishami rya Auxilliaire Administrative et d’Accueil mu mwaka wa 6.

Yavuze ko yiteguye kwegukana ikamba akazamura idarapo ry’u Rwanda, ngo yifitiye icyizere 99%. Yasabye Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira kugira ngo azambikwe ikamba. Ati « Ndasaba Abanyarwanda kunshyigikira bakantora binyuze kuri konti nimero ni : BE 85 3631 0800 6106. » Yavuze ko kumutora unyuze kuri iyi nimero ya Banki bimuha ijwi rimwe.

Umutesi Ornella we yatubwiye ko iri rushanwa ryatangiye ku wa 11 Mata, 2018 rikaba rizasozwa ku wa 17 Ugushyingo, 2018. Avuga ko icyo asaba Abanyarwanda ari ukumushyigikira bakanamusengera akegukana ikamba. Ubu atuye mu mujyi wa Brussels, yiga ibijyanye n’itumanaho muri kaminuza ya ISFSC iherereye  mu Bubiligi.

Gutora Ornella unyura kuri iyi nimero : ‘BE85 3631 0800 6106 (ASBL Safari des Anges). ▶️Communication : N11/ornella’.

Bombi bavuga ko bameze nk’abavandiwe, umwe atwaye ikamba ngo nta kibazo undi yagira kuko baharanira ishema ry’u Rwanda bombi.

Ushobora gutora Ornella ukanze hano:Kantarama Assia

Kantarama Assia uhataniye ikamba

Umutesi Ornella Ornella uhataniye ikamba rya Miss Africa Belgium 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    Ibi bintu byaba miss bimaze kungera ahantu syiii





Inyarwanda BACKGROUND