RFL
Kigali

Lil G yashyize hanze indirimbo nshya ‘Niwowe Rukundo’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2017 12:09
0


Lil G ni umwe mu basore batangiye muzika cyera akundwa nk'umwana muto icyo gihe ariko warapaga abantu bakabikunda, kuri ubu uyu muhanzi yadukanye uburyo bwo kuririmba atarapa arinayo njyana yasohoyemo indirimbo ye nshya yise ‘Niwowe rukundo’.



KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA LIL G

Uyu muhanzi ashyira hanze iyi ndirimbo yabwiye umunyamakuru ko amashusho yayo yiteguye kuyashyira hanze mu minsi ya vuba, aha Lil G yavuze ko ubu butumwa yatanze muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko ntakintu cyiza kibaho nk’urukundo asaba abantu kurusigasira ngo babashe kumva uburyohe bwarwo. Iyi ndirimbo yakozwe na Junior Multisystem muri Round Studio, iyi ikaba ari studio ya Lil G.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA LIL G






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND